Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika barahurira mu nama i Kigali ibanziriza iy’inteko rusange ya Interpol

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika barahurira i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2015 mu nama ya kane y’ihuriro mpuzamahanga ryabo ryo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

 Iyi nama y’umunsi umwe ifite insanganyamatsiko igira iti:” ugukumira ibyaha ku buryo bugezweho hagamijwe kugira isi itekanye”. Iyi nama ibaye umunsi umwe ubanziriza inama y’inteko rusange ya Interpol ya 84,  nayo ikaba izabera i Kigali kuva tariki ya 2-5 Ukwakira 2015.

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko iyi nama y’abayobozi ba Polisi muri Afurika, ije ikurikira indi y’abayobozi ba Polisi z’ibihugu ku mugabane w’Afurika nanone yabereye i Kigali mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize.

 Yagize ati: “muri iyi nama, abayobozi ba za Polisi z’ibihugu bazarebera hamwe uko ubufatanye bwa za Polisi ku mugabane wa Afurika ndetse na Polisi ku mugabane wa Amerika ya ruguru bwarushaho gukomera no gutera imbere, hagamijwe kurwanya ibyaha bose bafatanyije, ndetse hanasuzumwa uko ihererekanyamakuru ryarushaho gukomera kugira ngo ibyaha birwanywe burundu”.

Muri iki gihe hariho ibyaha bikorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga, ibyambukiranya imipaka ndetse  bikaba bikorwa ku buryo biba byateguwe n’abanyabyaha ku buryo bwo hejuru, akaba ariyo mpamvu ubufatanye bw’ibihugu mu kubikumira no kubirwanya ari ngombwa Polisi z’ibihugu byose zibigizemo uruhare nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje abivuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agira ati: “ Mu gufungura iyi nama, hazabaho umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuyobozi w’uyu muryango uhuza abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, IGP Emmanuel K Gasana, uyobora Polisi y’u Rwanda n’undi uzatorwa,  akaba yari amaze imyaka ibiri”. 

Iyi nama kandi izanarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rigeze ry’imyanzuro y’inama iheruka yo muri Werurwe umwaka ushize. Bamwe mu bitabiriye iyi nama bazanaganira ku byerekeranye n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kurwanya iterabwoba n’ibindi.

Iyi ni inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu ku mugabane wa afurika.

Umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga rya za Polisi ariwe Terrence Michael Cunningham nawe azitabira iyi nama hamwe n’abayobozi babiri bamwungirije.