Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga n’Umuyobozi wayo mu Ntara y’Amajyepfo , ACP Gilbert Gumira , ku itariki 28 Ukuboza bagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri izi Ntara bari mu itorero bagize Komite Nyobozi z’imidugudu na Njyanama z’Utugari n’Imirenge , babasaba gushyira imbaraga mu gukangurira abo bayobora kwirinda ibyaha by’uburyo bwose.
Abagize Komite Nyobozi z’imidugudu na Njyanama z’Utugari n’Imirenge mu turere twose tw’igihugu bari mu itorero kuva ku wa 26 Ukuboza; aho bahugurwa ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Mu kiganiro yagiranye n’abahugurirwa kuri ETEL Masaka bo mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro bagera kuri 250, ACP Gumira yagarutse ku kamaro ko guhanahana amakuru ku gihe agira ati,"Bituma ibyaha bitahurwa; hanyuma bigakumirwa; kandi bituma ababikoze bafatwa vuba."
Yagarutse ku mikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi agira ati," Inzego zose ziruzuzanya kubera ko zose zigamije iterambere ry’igihugu n’abagituye. Mukomeze gufatanya n’izindi nzego gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano."
ACP Gumira yabasabye gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo, n’irikorerwa abana, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, n’ubujura.
Aganira n’abo mu mirenge ya Kitabi, Tare na Uwinkingi batorezwa muri TTC Mbuga, ACP Gumira yababwiye ko gukora neza amarondo biri mu byatuma ibyaha birushaho gukumirwa; hanyuma abasaba gukurikirana ko akorwa uko bikwiye.
Yagize ati,"Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Murasabwa gufata ingamba zo gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Guhanahana amakuru hagati y’inzego z’ubuyobozi , ndetse no hagati yazo n’abaturage ni ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha."
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye kandi abo bayobozi gukangurira abo bayobora gukora neza amarondo, kuba ijisho ry’umuturanyi no kwitabira umugoroba w’ababyeyi.
Yakomoje ku ikaye y’umudugudu; abasaba kuzuza neza amakuru ayandikwamo yerekeye abantu bari aho bayobora ariko bataharizwa. Yagarutse ku kamaro kayo agira ati,"Iyo ufite amakuru ahagije kuri uwo muntu, umenya niba afite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko; hanyuma bigakumirwa, ndetse yaba yabikoze agafatwa."
Ahandi Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari mu itorero kuri uwo munsi harimo akarere ka Ngoma na Huye.
Kinyarwanda
English











