Abayobozi ba Polisi z'ibihugu 7 byo mu karere kuri uyu wa kabiri tariki 25 bashyize umukono kumasezerano y'ubufatanye agamije guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Kuruhande rwa Polisi y'u Rwanda ayo masezerano yashyizweho umukono n'umuyobozi wayo IGP Dan Munyuza wari witabiriye inama yigaga kubyaha byambukiranya imipaka bikomeje guhungabanya umutekano mu karere.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n'ibihugu 7 byo mu karere aribyo Tanzaniya, Kenya, u Burundi, Congo Kinshasa, Uganda na Mozambique n’u Rwanda.
Aya masezerano azibanda mu gusangira amahugurwa ndetse no guhanahana amakuru mu rwego rwo gutahura no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.hakaba haranashyizweho komite ihuriweho n'impande zoze izajya igenzura ishyirwa mubikorwa ry'aya masezerano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ayamasezerano azibanda ku guhanahana amakuru ndetse no kunoza amategeko hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Yagize ati “ Aya masezerano yashyizweho umukono azafasha Polisi z’ibihugu byo mu karere gukumira no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ubutagondwa, icuruzwa ry'abantu, ibiyobyabwenge, ndetse n'ibindi byose byambukiranya imipaka.”
Akomeza avuga ko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka kuri ubu bisaba guhuza imbaraga za Polisi z'ibihugu byo mu karere kugirango ibyaha bihungabanya umutekano ku mugabane wa Afurika bishobore gukumirwa.
Aya masezerano yabimburiwe n'inama yahuje impuguke zo muri ibi bihugu 7 zishinzwe kurwanya iterabwoba n'ubutagondwa ndetse n'ibindi byaha byambukiranya imipaka bikomeje guhungabanya umutekano w'abatuye umugabane wa Afurika.

Kinyarwanda
English










