Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi 4 b’ insengero bafunzwe nyuma yuko insengero zabo zavuzaga urusaku rurenze

Polisi y’u Rwanda  muri iki cyumweru turangije yahagaritse insengero 4 n’ibikoresho  ndangurura majwi ndetse ita muri yombi abayobozi bizi nsengero kubera ko insengero zabo zavuzaga urusaku rukabije dore ko byabangamiraga umutekano abaturage baturanye n’ izo nsengero.

Ibi bikaba byarabaye nyuma y’umunsi umwe Ministeri y’umutekano,umujyi wa Kigali na Polisi bagiranye inama kuburyo Hakwirindwa  urusaku rukomoka ku byuma ndangurura majwi bakoresha mu nsengero no mu tubari.

Muri  uwo mukwabu kandi hakaba harafatiwemo abanyatubari 8 n’abashinzwe gucuranga imiziki muri utwo tubari kubera urusaku rukabije rubangamira abaturage.

Nkuko bigaragazwa n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, urusaka rukabije rwitwa gutyo iyo rurengeje igipimo cya decibel (db) 80. Ubu buryo bukaba aribwo bukoreshwa mu gupima urusaku.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent Modeste Mbabazi  yavuze ko  abafashwe bose baregwa  gukoresha indangurura majwi mu nsengero no  mu tubari bigasohora urusaku rwinshi rubangamira abaturage kandi bari barihanijwe ko bagomba kugabanya urusaku rw’ibyuma bakoresha .

Abafatiwe muri uyu mukwabu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Yongeyeho ko abakuriye amadini bo mu mujyi wa Kigali ,kuwa 17 Nzeri  bakaba baragiranye ibiganiro kubijyanye n’uburyo hagabanywa urusaku babyemeranywaho na Polisi ariko nyuma barenga ku mategeko biba ngombwa ko Polisi  yubahiriza ibyo amategeko agena.

Insengero za gizweho ingaruka  niki gikorwa ni  Église de la Restauration Eglise Remera Shinning Lumière, l'Église anglicane na Kibagabaga ADEPR Kacyiru.

SP Mbabazi yongeyeho ko  aba bafashwe amadosiye yabo yamaze gukorwa azashyikirizwa ubutabera.

Yakanguriye  insengero n’utubari gushyiraho uburyo mu nyubako zabo butuma amajwi adasohoka ngo abangamire abaturage.