Ubu butumwa bwo kudapfusha ubusa umwanya, ahubwo hakabaho kumenya gukoresha neza igihe bafite mu birebana n’akazi kabo, bamwe mu bakuriye za sitasiyo za Polisi ndetse na bamwe mu bagenzacyaha bakorera hirya no hino mu gihugu, babugejejweho n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza. Yabubagejejeho ubwo yasozaga amahugurwa bari bamazemo icyumweru kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Mutarama ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
DIGP Dan Munyuza akaba yakomeje abwira abo bapolisi kujya bisuzuma kenshi bakareba ko bashyize mu bikorwa ihame ryo kumvira amategeko, hagamijwe mbere na mbere kuzuza inshingano zabo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa yanasabye abitabiriye amahugurwa, gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo bahesha isura nziza Polisi y’u Rwanda, bitandukanya n’ingeso mbi nka ruswa, ubusinzi n’ibindi kuko bidakwiye k’umupolisi w’u Rwanda ndetse n’umunyarwanda w’inyangamugayo.
Abapolisi bakaba kandi bashishikarijwe kujya bakora igenzura ry’aho bakorera, bagamije kunoza akazi kabo no kugakora neza. Yasoje abasaba kujya bageza vuba ku nzego zibakuriye raporo y’imigendekere y’akazi kabo bashinzwe ndetse n’andi makuru yatuma Polisi ikomeza kuzuza neza inshingano zayo.
Abapolisi bitabiriye ayo mahugurwa ni mirongo itanu, bakaba barahawe amasomo ajyanye n’uburyo bwo gukora amadosiye no kuyabika neza, gufata neza no kubika ibikoresho biba byafatanywe abakekwaho ibyaha, kurinda neza ahabereye ibyaha n’ibindi.
Kinyarwanda
English











