Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa (Operations) muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) George Rumanzi ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga bicunga umutekano yabagaragarije ko bafite uruhare runini mu mutekano w’Igihugu.
Yabasabye kujya barushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba no gufasha inzego za leta zishinzwe umutekano mu gukora iperereza batanga amakuru igihe habaye ibyaha.
Hari mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi ibiri yaberaga mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, yasojwe kuri uyu Gatanu tariki 18 Mutarama.Yari yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 30 baturutse mu bigo 17 bikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
CP Rumazi yabibukije ko ubufatanye bw’ibigo babereye abayobozi mu gucunga umutekano ari ingenzi kuko usanga bari hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati:”Akazi mukora ni ingenzi ariko ntikagomba kugarukira mu kurinda gusa ahubwo mufite uruhare mu gukumira ibyaha,gushakisha amakuru no kuyatanga kugira ngo dukumire ibyaha.”
Yakomeje abagaragariza ko batagomba kumva ko serivisi zabo ari ubucuruzi gusa ko ahubwo ibyo bakora bifitiye akamaro kanini igihugu muri rusange.
CP Rumanzi yavuze ko nk’abantu bafite ubunararibonye mu gucunga umutekano bakwiye kujya bahuza ubucuruzi bwabo n’iterambere ry’igihugu kuko mu byo barinda haba harimo abashoramari bari mu bikorwa bakora biteze imbere igihugu.
Ati:”Mu bantu mucungira umutekano habamo abakora ibikorwa biteza imbere Igihugu..Abo bashoramari rero bagomba gukorera mu Rwanda batekanye , bumva ko bari mu gihugu kimeze neza,bizatuma haza n’abandi benshi bityo igihugu kirusheho gutera imbere mu majyambere.”
Yasoje abashimira kuba baragize igitekerezo cyo gukora amahugurwa, abakangurira no kujya barushaho kongerera ubumenyi abakozi babo.Yabijeje ko Polisi y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wabo wa mbere izakomeza kubaba hafi igihe cyose.
Nkurunziza Andrew , umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha gushyira mu bikorwa amahugurwa asanzwe ahabwa abakozi bakoresha.
Yagize ati: Muri aya mahugurwa twaganiriye n’inzego zitandukanye za Leta, harimo urwego rw’ubugenzacyaha (RIB),badusangije uko twajya duhanahana amakuru igihe habaye ibyaha no kubikumira bitaraba.”
Nkurunziza yemeza ko amahugurwa hari byinshi abasigiye byiza kandi bizagaragarira mu kazi kabo ka buri munsi kuko bahakuye imyumvire imwe.
Mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano 17, bikaba bifite abakozi hirya no hino mu gihugu barenga 2,400.
Kinyarwanda
English











