Abavuga rikumvikana bagera kuri 500 bo mu karere ka Gatsibo, ku itariki 15 z’uku kwezi basabwe kurushaho gukangurira abaturage kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Abahawe ubu butumwa barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ Utugari, Abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere,Urwego rw’abikorera, Abayobozi b'Ibitaro n'Ibigo nderabuzima, Njyanama z'Imirenge, Inzego z'abagore n'urubyiruko, n’abasheshe akanguhe.
Ibi babisabiwe mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Judith Kazayire afatanyije n’Abayobozi b’Inzego z’umutekano barimo Maj. Gen. Mubaraka Muganga n'Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira.
Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba yabibukije ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere, ituze n’amahoro birambye; bityo ko bakwiriye kurushaho gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.
Yagize ati,"Ibyo aka karere kamaze kugeraho kabikesha umutekano usesuye igihugu gifite. Murasabwa kugira uruhare mu kuwusigasira mukangurira abaturage kwirinda ikintu cyose kinyuranije n'amategeko no gutanga ku gihe amakuru atuma kiburizwamo."
Yabasabye gushyira imbaraga mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’inzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda zirimo Chief Warage, Kitoko na Zebra Warage.
Yababwiye kandi ati," Hari abishora mu biyobyabwenge bibwira ko uwabinyoye yibagirwa ibibazo bimwugarije. Mukwiye guhindura iyo myumvire musobanurira abayifite ko kubinywa bigira ingaruka mbi ku buzima; kandi ko bibatera gukora ibyaha bitandukanye."
Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abo bavuga rikumvikana gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribera mu ngo, kimwe n’irikorerwa abana babwira abaturage ko ingaruka z’ibyo byaha zitagera gusa ku wabikorewe; ahubwo ko zigera no kuwabikoze kubera ko afungwa, ndetse agacibwa n’ihazabu.
Mu butumwa bwe, ACP Rutaganira yagarutse ku kamaro ko guhanahana amakuru ku gihe agira ati,"Gusesengura amakuru no kuyahanahana n’izindi nzego zibishinzwe ku gihe ni ingenzi cyane mu gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha. Murasabwa kubigira umuco, kandi mubitoze abaturage."
Yababwiye kandi ati,"Mu biganiro mugirana n’abaturage mujye mubakangurira kutishora mu biyobyabwenge mubabwira ko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubujura."
Mu ngamba Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifite mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge harimo kongera ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije kwigisha abaturage ingaruka zo kubyishoramo n’uruhare rwabo mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye abo bayobozi b’ibyo byiciro kujya basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora; kandi ko umuryango urimo abantu babinywa udashobora gutera imbere cyangwa ngo urangwemo ituze n’amahoro.
Kinyarwanda
English











