Mu nama umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda D/IGP Dan Munyuza n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidéle Ndayisaba bagiranye inama n’abatwara moto bakorera mu mujyi wa Kigali barenga 1,000 ,ikaba yabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo .
Abatwara moto basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko kutayubahiriza aribyo bitera impanuka nyinshi mu gihugu.
D/IGP Munyuza yavuze ko nu bwo Polisi y’u Rwanda ihora ishishikariza abatwara moto kubahiriza amategeko, ikabaha n’amahugurwa, hari abagitwara moto badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, batambaye ingofero zabugenewe,ibyo bigateza impanuka nazo zigwamo abantu.
Yabashishikarije gukomeza gukorera mu mashyirahamwe, kwambara amakote yabugenewe bakagira n’ikinyabupfura mu mwuga wabo.
D/IGP M unyuza yabwiye abamotari ko mu minsi mike bazahabwa amakarita yanditse ho imyirondoro yabo kuburyo abazajya bakora amakosa abayobozi babo bazajya ba bambura impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidéle Ndayisaba yasabye abamotari kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto,kubahiriza amatara yo ku muhanda ,kandi bakirinda gukora ikosa ryo kwanga guhagarara igihe ufite ububasha abibasabye, kuko ari ikinyabupfura gike n’imyitwarire itari iya kinyamwuga.
Muri iyo nama Tigo ikaba yahaye abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali amakoti (Jacket ) 1,000.
Kinyarwanda
English











