Polisi y’u Rwanda irasaba abatwara imodoka nini kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, kandi byagaragaye ko inyinshi ziterwa no kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’uburangare.
Ubwo umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yaganiraga n’abakozi b’uruganda rwenga inzoga rwa Skol barimo abashoferi n’abakozi bahagarariye uru ruganda mu turere bose hamwe bagera kuri 60 kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gicurasi, yavuze ko byagaragaye ko impanuka nyinshi zikozwe n’imodoka nini akenshi usanga zigwamo abantu benshi.
Yanasabye abashoferi batwara imodoka nk’izi kwitwararika cyane mu bihe by’imvura n’igihe hariho ibihu.
Ibi biganiro byabaye muri gahunda ishami rya Polisi y’u Rwanda ryihaye yo gukangurira abantu bose bakoresha umuhanda uko bakwitwara, barushaho kubahiriza ibyapa, bagakora uko bashoboye bakirinda impanuka.
SSP Ndushabandi yashimiye ubuyobozi bwa Skol ubutumire bwahaye Polisi ngo ize ibaganirize kuko byerekana ubushake bafite mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare, umuvuduko ukabije, kutubahiriza ibyapa, imodoka zitujuje ubuziranenge, n’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu batwara ibinyabiziga.
Yagize ati:’’Umubare munini w’impanuka tugenda tubona, usanga uruhare runini rufitwe n’umushoferi, aho usanga hari aho ahindura icyerekezo arangaye, cyangwa ugasanga ahugiye kuri telefone ndetse anafite umuvuduko ukabije. Ni ngombwa ko nk’abantu bamaze gusobanukirwa neza, ibi bintu mubirwanya.’’
SSP Ndushabandi yasabye abakozi b’uru ruganda kwirinda uburangare, ariko bakanasuzumisha ibinyabiziga byabo ku gihe, kuko nabyo biri mu bitera impanuka.
Yavu ze ati :’’Ningombwa guhora musuzumisha ibinyabiziga byanyu, mukamenya uko ubuziranenge bwabyo buhagaze, ibi bigendana no gushyira akagabanya muvuduko mu binyabiziga byanyu kuko iyo ikinyabiziga kimeze neza, nta burangare bw’umushoferi impanuka za gabanuka ku kigero cyo hejuru.’’
Ushinzwe imicungire y’ abakozi mu ruganda rwa Skol Murorunkwere Aniziya, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ubufatanye budahwema kugaragaza igihe bayiyambaje, anizeza ko abakozi n’abashoferi ba Skol bazagaragaza impinduka mu gukumira impanuka n’ibindi byaha muri rusange, hagamijwe gusigasira umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Kinyarwanda
English











