Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara imodoka 20 bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 20 bakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka bagerageza guha ruswa abapolisi bakora mu ishari rishinzwe umutekano mu muhanda.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere  muri  Polisi y’u Rwanda (Commissioner for Inspection of Services and Ethics) , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo  Mbonyumuvunyi  yavuze ko bafatiwe mu bikorwa byabereye mu Ntara zose ku itariki 28 Kamena byari bigamije gufata abakora iki cyaha.

Yavuze ko abafashwe barimo umunani bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, bane bafatiwe mu Ntara y’Amajyaruguru, bane bafatiwe mu y’Iburasirazuba, na batatu bafatiwe mu Ntara y’Iburengerazuba.

ACP Mbonyumuvunyi yongeyeho ko ruswa aba 20 bagerageje gutanga iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda igihumbi n’ibihumbi 50

Yavuze ko umunani bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bagerageje gutanga ruswa iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri n’ibihumbi 15.

Yagize ati,"Aba 20 bakoze iki cyaha kugira ngo be kuryozwa amakosa bafatiwemo arimo gutwara imodoka nta ruhushya rwo kuyitwara bafite, kurenza umuvuduko wemewe, kurenza umubare w’abagenzi, gukoresha telefone batwaye imodoka, n’ibindi."

ACP Mbonyumuvunyi  yavuze ko aba bakurikiranyweho iki cyaha bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zo mu turere bafatiwemo.

Yasabye abagenzi  ndetse n’abandi bantu muri rusange kujya batanga amakuru y’abasabye, abatse, n’abakiriye ruswa.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"N’ubwo kwaka, gutanga, no kwakira ruswa bikorwa mu ibanga, ababikora bamenye ko Polisi y’u Rwanda izi amayeri yabo kandi ko yashyizeho ingamba zo kubafata. Abantu bakwiye kubireka kubera ko bidindiza ubukungu."

ACP Mbonyumuvunyi yanenze imyumvire ya bamwe mu bagenzi binuba iyo umuntu ubatwaye mu modoka ahaniwe kugeregeza guha ruswa umupolisi.

Yasoje agira ati," Aho gutanga ruswa kugira ngo ye kuryozwa kwica amategeko yo gutwara ikinyabiziga; umuntu ugitwaye  ubona ko yarenganyijwe n’umupolisi ukora mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yatanga ayo makuru kuri nomero ya telephone 997 cyangwa  3511."

Nibahamwa n’icyaha, aba 20 bazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa bashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.