Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka, zihitana no gukomeretsa abakoresha umuhanda, harimo n’ ababa babitwaye, zikaba zinangiza ibikorwa bitandukanye.
Ubu butumwa buje bukurikira impanuka eshatu zabaye itariki 21 Kamena 2015, zikaba zirimo ebyiri zabereye mu karere ka Gasabo n’imwe yabereye mu karere ka Musanze.
Izi mpanuka zahitanye abantu babiri ndetse zikomerekeramo abandi babiri, abakomerekeye mu mpanuka yabereye mu karere ka Musanze bakaba barahise bajyanywa mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko yakanguriye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yose agenga umuhanda bityo kugira ngo impanuka zo mu muhanda zibashe gukumirwa hirya no hino mu gihugu.
CIP Kabanda yagize ati, “Bamwe mu bashoferi usanga usanga bica nkana amategeko y’umuhanda. Ndetse bamwe muri bo ntanubwo rwose bajya bahagarara ku bimenyetso biha abanyamaguru uburenganzira bwo gutambuka mbere Hari impanuka nyinshi zibera kuri ibi bimenyetso (zebra crossing),ibi bikaba biterwa ahanini n’uko abashoferi b’ibi binyabiziga baba bafite umuvuduko munini ndetse babigeraho nti banahagarare kugirango abanyamaguru batambuke.”
CIP Kabanda yakomeje kandi agira inama abanyamaguru kwitwararika igihe bagiye kwambuka umuhanda kabone n’aho aho baba bafite uburenganzira bwo gutambuka mbere, aha akaba yibukije ko kuba bafite ubwo burenganzira bitatuma bakoresha umuhanda uko biboneye ko ahubwo bagakwiye kubikorana ubwitonzi bityo kugira ngo ubuzima bwabo burindwe nabo ubwabo babigizemo uruhare.
Yakomeje kandi asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda andi makosa arimo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha, kuvugira kuri telefoni utwaye, kutambara umukandara n’ibindi.
Yagize ati:"Ni kenshi twagiye dukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ariko bamwe bahitamo kuvunira ibiti mu matwi. Kuyubahiriza biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda muri rusange kuko iyo impanuka ibaye idatoranya."
CIP Kabanda yagiriye inama abashaka gutwara ibinyabiziga kujya babanza kubona ibyangombwa bisabwa birimo uruhushya rwo kubitwara, n’ubwishingizi, kandi bakabigendana mu gihe cyose batwaye ikinyabiziga.
Yasabye abanyarwanda cyane cyane abagenda mu ma bisi n’izindi modoka zagenewe gutwara abagenzi, kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda bazirikana ku menyesha Polisi igihe hari umushoferi babonye warenze ku mategeko y’umuhanda, yatanze imirongo ya Polisi itishyurwa irimo, 113 na 112.
Kinyarwanda
English











