Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hakumirwe impanuka zangiza ibikorwa bitandukanye utaretse guhitana no gukomeretsa bamwe mu bakoresha umuhanda.
Ubu butumwa buje bukurikira impanuka enye zabaye ku itariki 9 Werurwe mu turere twa Burera, Gatsibo, Kucukiro na Ruhango, zakomerekeyemo abantu umunani.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko impanuka yabaye muri Burera yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero za purake RAB 944 D, yari itwawe na Sebuhoro Adrien, warenze umuhanda kubera umuvuduko ukabije aho akaba ari mu kagari ka Mariba, mu murenge wa Gitovu. Icyo gihe, bane mu bari bayirimo barakomereka bidakomeye.
Yavuze ko impanuka yo muri Gatsibo yakozwe n’imodoka ifite nomero za KBY 493 X yari itwawe na Ali Abdulahaman , yarenze umuhanda, mu kagari ka Kabuga, mu murenge wa Kageyo, kubera umuvuduko ukabije, maze umushoferi wayo agakomereka byoroheje.
CIP Kabanda yavuze ko iyo muri Kicukiro yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa T/Carina ifite nomero za purake RAB 563 N yari itwawe na Gakwaya Alice, yagonze inzu y’umuturage mu kagari ka Kamashashi, mu murenge wa Nyarugunga, maze Gakwaya agakomereka byoroheje. Yavuze ko nayo yatewe n’umuvuduko ukabije.
Yagaragaje kandi ko impanuka yo muri Ruhango yabereye mu kagari ka Ntenyo, mu murenge wa Byimana, ikozwe na Nshimiyimana Dieudonné, wari utwaye moto ifite nomero za purake RC 210 P, maze kubera umuvuduko ukabije akarenga umuhanda, we n’umugenzi yari atwaye bagakomereka byoroheje.
Abakomerekeye muri izi mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri, Byumba na Kabgayi.
CIP Kabanda yavuze ko uburangare, umuvuduko ukabije, gushaka guca ku kindi kinyabiziga, kugihagarika nabi, no kuvugira kuri terefone mu gihe utwaye ikinyabiziga, biza ku isonga mu biteza impanuka zo mu muhanda.
Yakanguriye abantu kubanza kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, ubwishingizi, n’ibindi byangombwa bisabwa , mbere yo gutwara ikinyabiziga nka moto n’imodoka.
Yagize ati: "Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda muri rusange. Niyo mpamvu buri wese akwiye kutica amategeko y’umuhanda no gutanga amakuru ku gihe ku muntu ubikora".
Yakanguriye abafite ibinyabiziga kujya basuzumisha ubuziranenge bwabyo ariko kandi bakareba ko ari bizima mbere yo kubitwara.
Yagize ati: "Impanuka zo mu muhanda zishobora rwose gukumirwa, igisabwa ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda no gutanga amakuru ku gihe ku uyishe".
CIP Kabanda yakanguriye abanyamaguru kujya banyura ahantu bagenewe, kujya banyura mu mirongo y’ibara ry’umweru mu gihe bambukiranya umuhanda, kwambuka mu gihe hagaragaye ikimenyetso cy’itara ry’ibara ry’icyatsi kibisi, kandi bakabanza kwitegereza ku mpande zombi z’umuhanda mbere yo kuwambukiranya kugira ngo batagongwa n’ikinyabiziga cyishe amategeko y’umuhanda.
Kinyarwanda
English











