Abatwara ibinyabiziga baragirwa inama yo kutanyuranya n'amategeko agenga imikoreshereze y'umuhanda kuko biteza impanuka zirimo n'izihitana ubuzima bw'abantu.
Avuga ku buryo umutekano uhagaze mu masaha 48 ashize, mbere yayo no kuri Noheri, umuvugizi mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police(CSP) Lynder Nkuranga yavuze ko abantu batatu baguye mu mpanuka ebyiri zitandukanye.
Yagize ati:"Izi mpanuka zombi zatewe n'umuvuduko ukabije n'uburangare bw'abari batwaye."
Imwe muri zo yabaye ku cyumweru mu gitondo mu karere ka Kamonyi aho umumotari , kubera umuvuduko ukabije, yananiwe gukata ikorosi mu murenge wa Musambira, agwana n'uwo yari ahetse bombi bitaba Imana, akaba nta n'uruhushya rwo gutwara moto yari afite.
Indi mpanuka yabereye mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, aho imodoka yari ku muvuduko ukabije nayo yagonze umunyamaguru wahise agwa aho.
CSP Nkuranga yagize ati:"Tuributsa abakoresha umuhanda bose cyane cyane abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko agenga umuhanda nk'iburyo bwo guha agaciro ubuzima bw'abantu cyane cyane abo baba batwaye ndetse n'abari ku muhanda."
Yihanangirije abatwara basinze avuga ko hafashwe ingamba zirimo kongera umubare w'abapolisi ku mihanda n'ahakoranira abantu benshi kugirango byirindwe.
Aha yagize ati:"Izindi mpanuka zabaye zirimo inkongi yibasiye gereza nkuru ya Kigali muri Nyarugenge ahahise hatabara ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi mu minota itanu gusa."
Yongeyeho ati:"Abagororwa babiri nibo bakomeretse byoroheje ariko kugeza ubu, ibintu byasubijwe mu buryo,...iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyateye iriya nkongi."
Yarangije agira ati:"Muri rusange umutekano wari wifashe neza mu gihugu hose, tukaba dusaba abaturage gukomeza kuba maso no kugira ubufatanye n'inzego zishinzwe umutekano kuko uruhare rwabo ari ingenzi ku mutekano w'igihe cyose, iyo batangiye amakuru ku gihe ."
Kinyarwanda
English










