Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kutarangara kuko bibarinda gukora impanuka

Abatwara ibinyabiziga cyane cyane ibinyabiziga binini (amakamyo) barasabwa kuruhuka  ku buryo buhagije kubera ingendo nyinshi kandi ndende bakora. Ibi ni ibivugwa n’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) nyuma y’aho ikamyo Scania T 670 BLZ RAB 515 D ikoreye impanuka maze igata umuhanda ikajya mu nkengero zawo, igice cyayo cy’inyuma kigafunga umuhanda.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Rwamagana tariki ya 26 Ukwakira  saa tatu z’ijoro, mu Murenge wa Gahengeri ku muhanda Kigali – Rwamagana.

Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana ivuga ko ku bw’amahirwe umushoferi w’iyo kamyo ndetse n’umufasha we mu kazi (kigingi) bataguye muri iyo mpanuka ahubwo barakomeretse, ubu bakaba barwariye mu bitaro bya Rwamagana.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana Chief Inspector of Police (CIP) Joemanson Gasana yavuze ko iyi kamyo yari ipakiye isukari, ukugwa kwayo bikaba  byaraturutse burangare bw’umushoferi no kubura feri bityo ita umuhanda.

CIP Joemanson Gasana akaba  avuga ko ubusanzwe mu karere ka Rwamagana nta mpanuka zikomeye z’ibinyabiziga zihagaragara kubera ingamba zafashwe zo kongera umubare w’abapolisi bakorera mu muhanda ndetse n’abandi babafasha, baba bari ku binyabiziga bazenguruka bareba niba nta binyabiziga bikora amakosa.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) Superintendent JMV Ndushabandi akaba agira inama abashoferi kuruhuka bihagije ndetse bakirinda no gutwara ibinyabiziga mu gihe bafite umunaniro cyangwa basinze kuko bigira ingaruka zitandukanye zirimo impanuka nk’iriya ndetse no gutakaza ubuzima.