Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga gutwara bitwararitse cyane cyane muri ibi bihe twinjiyemo by’imvura.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP), Emmanuel Kabanda, yasabye abatwara ibinyabiziga kugira uruhare rukomeye mu kwirinda impanuka zo mu muhanda muri ibi bihe by’imvura, bagabanya umuvuduko kugirango bageze abagenzi batwaye cyangwa nabo bagere aho bagiye amahoro.
CIP Kabanda yasobanuye ko mu bihe by’imvura imihanda myinshi hirya no hino mu gihugu iba yahindutse, itose bityo ikarushaho kunyerera; ibi bikaba byatera impanuka zo mu muhanda.
Yagize ati:” abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwararika muri ibi bihe twinjiyemo by’imvura ishobora kuzaba ari nyinshi. Icyo tubasaba ni uko ibinyabiziga byabo bigira amapine mazima mbese adashaje ngo abe yanyerera akaba yateza impanuka”.
Mu bindi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yasabye ko abatwara ibinyabiziga bakwitaho; harimo gushishoza no kwitonda mu gihe batwaye imodoka, kuko mu muhanda haba hatabona neza kubera ibihu byinshi, imiyaga n’imvura nyinshi. Yagize ati:” Ibi bijyana no gucana amatara yose y’ibinyabiziga kugira ngo abandi bakoresha umuhanda babone ko hari ikindi kinyabiziga kiri mu muhanda”.
CIP Kabanda yakomeje asaba ko imodoka zigira utwuma duhanagura amazi ku birahure (wipers) tuzima ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakagira udutambaro duhanagura ibirahure mu gihe imvura igwa, kuko bifasha kubona neza imbere mu gihe utwaye imodoka.
Mu nama yakomeje atanga; harimo ko mu gihe utwaye ikinyabiziga ukabona imvura yabaye nyinshi mu muhanda hanaretsemo amazi menshi, usabwa guparika ku cyapa cyagenwe ugategereza ko ihita ugakomeza urugendo rwawe.
Abatwara ibinyabiziga kandi barasabwa gusiga umwanya uhagije mu gihe bajya mu cyerekezo kimwe, hirindwa ko mu gihe uri umushoferi imbere afashe feri uri inyuma ye atabyiteguye atamugonga bityo bigatera impanuka.
CIP Kabanda kandi yasabye abatwara ibinyabiziga ko mu gihe imvura irimo kugwa ari nyinshi batazimya imodoka (ibyo bita gutera indobo) mu gihe iri mu muhanda, kuko mu gihe bashatse guhagarara cyangwa guhindura icyerekezo bigora bikaba byateza impanuka.
Yasoje asaba abatwara ibinyabiziga kugira ubushishozi, kuko hari ubwo imodoka zipfira ku mihanda zikahaguma zitegereje gukorwa; mu gihe cy’imvura nyinshi rero haba hatabona neza bashobora kuzigonga batazibonye.
Kinyarwanda
English











