Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kugira amakenga y’abo batwaye n’ibyabo

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kugira amakenga y’ibyo n’abo batwaye kugira ngo badatwara abantu bagiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa batwaye ibintu binyuranyije n’amategeko.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’udupfunyika duto  4000 tw’urumogi twafatiwe mu modoka itwara abagenzi yavaga mu karere ka Karongi yerekeza mu ka Muhanga ku itariki 20 Nyakanga 2015 ikaba yarafatiwe mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Nyange, mu karere ka Ngororero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu yavuze ko urwo rumogi rwafatanywe umugore  uri mu kigero cy’imyaka 23 wavuze ko  yitwa Igihozo Fatuma.

SP Hitayezu yavuze ko Igihozo wavuze ko akomoka mu kagari ka Gahogo, mu murenge Nyamabuye, mu karere ka Muhanga, atari afite ibyangobwa ubwo yafatwaga.

Yagize ati:"Mbere y’uko imodoka yafatiwemo ihaguruka aho abagenzi bategera imodoka mu mujyi wa Karongi twari dufite amakuru ko yapakiye urwo rumogi muri iyo modoka".

Yakomeje agira ati:" Amakenga make kubyo n’abo batwaye bituma bamwe mu batwara ibinyabiziga batwara abantu baba bagiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa baba batwaye ibintu binyuranyije n'amategeko nk’ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga".

SP Hitayezu yakanguriye abatwara ibinyabiziga kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze mu gihe babonanye uwo batwaye ibintu binyuranyije n’amategeko cyangwa batahuye ko agiye cyangwa ari gutegura ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Na none yagize ati:" Hari bamwe mu batwara ibinyabiziga bagize amakenga kubyo n’abo bari batwaye bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda, maze irabasaka isangana bamwe muribo urumogi, n’ibintu bibye ".

Urugero n’aho ku itariki 6 Nyakanga 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe ibikoresho bitandukanye byari byibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka imihanda mu turere twa  Nyamasheke na Karongi yitwa China Road and Bridge Corporation biturutse ku makuru yatanzwe n’umushoferi w’imodoka abari babyibye bari babipakiyemo.

Ibyafashwe akaba ari: litiro 320 za mazutu, shamburayeri 40, ibiro 120 bya girise, litiro 60 z’amavuta ya moteri na Bandeferi 16 bikaba byarafatiwe mu modoka yari muri gare yo mu mujyi wa Karongi mu kagari ka Kiniha, mu murenge wa Bwishyura ahagana saa yine za mu gitondo, iyo modoka ikaba yariteguraga kuva aho mu mugi wa Karongi yerekeza i Kigali.

Ku itariki 16 Werurwe 2015, umumotari ukorera mu mujyi wa Kigali yahawe amafaranga y’amiganano n’umugenzi yari amaze gutwara witwa Kalisa Jean Claude w’imyaka 24 maze uwo mumotari ahita yitabaza mugenzi we w’umumotari bamushyikiriza Polisi yari hafi.

Kalisa amaze gufatwa yasanganywe andi mafaranga y’amakorano angana n’ibihumbi  107,000 agizwe n’inoti za bitanu n’iza bibiri.

Ku itariki 16 Kamena 2015, umunsi Polisi y’u Rwanda yijihijeho isabukuru yayo y’imyaka 15, yahembye moto umumotari witwa Adolphe Mutangana kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Amaze guhabwa icyo gihembo Mutangana yagize ati:"Kubungabunga umutekano ntibikwiye kurekerwa Polisi yonyine, ahubwo bireba abaturarwanda bose kuko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye".

Na none, ku itariki 29 Mata 2015, umumotari ukorera mu karere ka Ngoma yahaye Polisi y’u Rwanda muri aka karere amakuru yatumye ifatana abagenzi babiri ibiro 20 by’urumogi.

Nshimiyimana Theogene, uri mu kigero cy’imyaka 22 na Ishimwe Assumpta,uri mu kigero cy’imyaka 26, nibo barufatanywe bakaba barafatiwe aho abagenzi bategera imodoka (Gare) mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo, ahagana mu ma saa tanu y’ijoro,buri umwe afite ibiro icumi.

SP Hitayezu yavuze ko Igihozo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyange mu gihe iperereza rikomeje, kandi agira inama abaturage gucuruza ibintu byemewe n’amategeko.