Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka. Izi mpanuka zikaba zihitana abantu batandukanye ndetse zikaba zinakomeretsa  abakoresha umuhanda, harimo n’ababa babitwaye, ndetse  zikangiza ibikorwa bitandukanye.

Ubu butumwa buje bukurikira impanuka eshanu zabaye mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Rusizi, na Rubavu, ku itariki 30 Gicurasi.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko izo mapanuka zatewe ahanini no kutubahiriza amategeko agenga gutwara ibinyabiziga mu muhanda nk’umuvuduko ukabije n’uburangare.

Yavuze ko uretse biriya byateye ziriya mpanuka eshanu, ibindi bizitera birimo kuvugira kuri terefone, akaba yaratanze urugero rwo kuyihamagaza, kuyitaba, cyangwa kwandika ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, kugitwara wasinze cyangwa unaniwe.

Yongeyeho ko zishobora guterwa kandi n’uko ikinyabiziga kitameze meza, ndetse n’ubumenyi buke bw’ugitwaye.

Yagize ati,"Impanuka ntizitoranya. Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abawukoresha muri rusange. Ni yo mpanvu buri wese akwiye kubahiriza amategeko agenga imitwarire y’ibinyabiziga n’imigendere yo mu muhanda kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu utubahiriza ayo mategeko cyangwa uwo babona agiye kuyica".

Yakanguriye abashaka gutwara ibinyabiziga kujya babanza kubona ibyangombwa bisabwa birimo uruhushya rwo kubitwara, n’ubwishingizi, kandi bakabigendana mu gihe cyose batwaye ikinyabiziga.

Yakanguriye abafite ibinyabiziga kujya basuzumisha ubuziranenge bwabyo ariko kandi bakareba ko ari bizima mbere yo kubitwara.

Yagize ati,"Impanuka zo mu muhanda zishobora rwose  gukumirwa. Igisabwa ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda no gutanga amakuru ku gihe y’umuntu utayubahiriza.

CIP Kabanda yakanguriye abanyamaguru kujya banyura ahantu bagenewe, kujya banyura mu mirongo y’ibara ry’umweru mu gihe bambukiranya umuhanda, kwambuka mu gihe hagaragaye ikimenyetso cy’itara  ry’ibara  ry’icyatsi kibisi, kandi bakabanza kwitegereza ku mpande zombi z’umuhanda mbere yo kuwambukiranya kugirango batagongwa n’ikinyabiziga cyishe amategeko y’umuhanda.

Yibukije abakoresha umuhanda kujya bahamagara nomero za Polisi y’u Rwanda zitishyurwa mu gihe babonye uwishe amategeko y’umuhanda. Izo nimero ni: 112 (Ubutabazi),113 (Impanuka zo mu muhanda) na 3511(Uhohotewe n’Umupolisi).