Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara ibinyabiziga baragirwa inama yo kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara ibinyabiziga n’abantu bose bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko, kugirango hirindwe impanuka akenshi zinatwara ubuzima bw’abantu.

Uku kwibutsa bije nyuma y’aho kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2014 habaye impanuka 3 zaguyemo umunyegare umwe undi nawe agakomereka. Izo mpanuka zikaba zabereye mu turere twa Kamonyi, Kicukiro na Rubavu,
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, wemeje ko izi mpanuka zabaye, yatangaje ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko, ibinyabiziga bitameze neza, n’ibindi, nyamara byose bishobora kwirindwa abashoferi baramutse babyitayeho.

CIP Kabanda akaba yasabye abashoferi kwirinda umuvuduko ukabije cyane cyane ko turi mu bihe by’imvura bituma imihanda inyerera kandi hakaba haba hariho n’ibihu bituma atareba neza imbere ye.

Yakomeje asaba ababyeyi cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko kwita ku bana babo kuko abana baba bashaka gukinira ku mihanda.

CIP Kabanda kandi yasabye abatwara amagare na moto mu mihanda nyabagendwa, gukoresha imihanda neza ku buryo badateza impanuka abandi bafatanyije gukoresha imihanda.