Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Kivu bakanguriwe kwibungabungira umutekano

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gicurasi, abatwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Kivu bakoresheje amato bakorera mu turere duhana imbibi n’iki kiyaga aritwo: Karongi, Rutsiro na Rusizi, bahawe ibiganiro bitandukanye byo kurushaho kwibungabungira umutekano.

Umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Karongi Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, yabasabye gukomeza gufatanya na Polisi barushaho gukumira abinjiza ibiyobyabwenge baciye mu kiyaga cya Kivu, ndetse nabo basabwa kugirana inama hagati yabo kuko muri bo hashobora kugaragaramo ababikoresha.

Yakomeje ababwira ko bakwiye gufasha Polisi mu kurwanya magendu, kuko akenshi abinjiza ibicuruzwa bidasoze bambuka bakoresheje inzira z’amazi, kandi bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse n’abagituye kuko baba batakibonye ibyo bateganyirizwa n’ingengo y’imari y’igihugu cyabo.

IP Rutebuka yababwiye ko Magendu idindiza iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu haba mu gihugu imbere no hanze yacyo, kandi bikagabanya n’umusaruro ku mbaraga ziba zakoreshejwe n’igihugu mu buryo butandukanye.

Nyuma y’ibi biganiro, umwe mu batwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Kivu witwa Muvunyi Emmanuel w’imyaka 51, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kubagira, akaba yavuze ko bagiye gukomeza gukoranira hafi, batangira amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano w’igihugu, ndetse barushaho kuba maso mu kurwanya umuntu wese washaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.