Ku italiki 29 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere Ruhango, yakoranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi n’imizigo mu modoka nto, kuri moto no ku magare bakorera mu karere ka Ruhango bigira hamwe ingamba bafata mu gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda n’umutekano muri rusange.
Iyi nama yayobowe na Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye , uyobora Polisi muri aka karere, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, JMV Ndahayo wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere, n’abandi bayobozi.
Mu bitabiriye iyi nama, harimo abahagarariye kompanyi zitwara abagenzi nka Volcano, Horizon, RFTC, amakoperative atandukanye n’abamotari n’ay’abanyonzi bose hamwe bageraga kuri 480.
Muri iyo nama, CIP Ndayisabye yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko, ibinyabiziga bitameze neza, abatwara ibinyabiziga bavugira kuri telefone, gutwara ibinyabiziga basinze, n’ibindi. Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze kandi ko byose bishobora kwirindwa abashoferi n’abamotari baramutse babyitayeho.
Yakomeje abasaba kwirinda amakosa bamwe muri bo bakora nko kunyuranaho ahantu hatemewe, gutwara ikinyabiziga udafite uruhushya rwo gutwara, gupakira abantu barenze ubushobozi bw’ibinyabiziga byabo kuko akenshi ayo makosa ariyo ateza impanuka zihltana ubuzima bw’abantu zikanangiza ibintu byabo.
Akaba yagize ati:” Impanuka zakwirindwa buri wese abigizemo uruhare, icyo dusabwa ni ukurinda ubuzima bw’abantu n’ibintu byabo turushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi tukamenya ko impanuka zidatoranya”.
CIP Ndayisabye yasabye abari mu nama kubaha ubuzima bw’abo batwara n’imitwaro yabo, bagira icyo bakeka cyahungabanya umutekano bakabimenyesha inzego za Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
Yarangije asaba ababyeyi bo muri Ruhango cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko kwita ku bana babo kuko abana baba bashaka gukinira ku mihanda; ibi bikaba byaravuyemo impanuka za hato na hato ku muhanda munini cyane cyane.
Ndahayo JMV mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere, yasabye abatwara amagare na moto mu mihanda nyabagendwa, gukoresha imihanda neza ku buryo badateza impanuka abandi bafatanyije gukoresha imihanda kandi yizeza ubufatanye na Polisi mu kuzakomeza kugira inama abakora umwuga wo gutwara ibintu n’abantu muri aka karere.
Yagize ati:”Akazi mukora ni ingirakamaro ku baturage bacu kandi ubuyobozi bubaha agaciro nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere,ubufatanye bwanyu natwe ndetse n’inzego zishinzwe umutekano ari ingenzi kuko iyo hari umutekano mu muhanda, ari inyungu kuri twese.”
Karisa Epaphrodite, wavuze mu izina ry’abitabiriye inama yagize ati:”Turashima Polisi n’ubuyobozi ku nama bahora batugira kuko zituma buri gihe haba impinduka nziza mu kazi kacu, natwe twiyemeje gukorana n’izi nzego kugirango dufatanye gutanga serivisi nziza ku baturage ba Ruhango no kugira uruhare mu bindi bikorwa by’iterambare ry’aka karere.”
Kinyarwanda
English











