Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara abagenzi mu Mujyi wa Huye baragirwa inama yo kunoza akazi kabo

Mu rwego  rwo gukomeza gukangurira abatwara ibinyabiziga bakorera mu mujyi wa Huye, ku itariki ya 30 Mutarama 2014,  mu nzu mberabyombi y’ akarere ka Huye habereye inama yahuje abatwara abagenzi kuri moto no  mu matagisi mato n’amanini  bose bakaba bibumbiye muri  za koperative zitandukanye arizo CIM,COTTAMOHU na HTC. Abitabiriye iyo nama bose hamwe ni 750 bakaba bakorera ibikorwa byabo byo gutwara abagenzi hirya no hino mu duce tugize Umujyi wa Huye no mu nkengero zawo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu karere ka Huye wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye Chief Inspector of Police (CIP) Thomas Twahirwa, yakanguriye abo batwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka. Yasabye by’umwihariko abatwara abagenzi kuri moto kwirinda amakosa amwe namwe akorwa na bamwe muri bo nko gutwara abagenzi barenze umuntu umwe kuri moto, kutambara ingofero zabugenewe mu kazi ndetse no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso biri mu mihanda.

Abamotari by’umwihariko bibukijwe uruhare rwabo mu gucunga umutekano, bakaba baragiriwe inama yo kubanza gushishoza ku bantu bagiye gutwara, bakabagirira amakenga. Abamotari kandi  banasabwe kuba ijisho ry’ umutekano w’ abanyarwanda,  bibutswa  ko batagomba kwihutira amafaranga kurusha uko bagomba kumenya abantu batwaye abo aribo.

Abatwara ibinyabiziga bakaba  bariyemeje ko bagiye kwisubiraho bakareka gukora amakosa ndetse bizeza ko bagiye kuba ijisho ry’ umutekano nk’ uko babisabwe.

Iyi nama yari yanitabiriwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu karere ka Huye na Gisagara.