Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, yakomeje ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro.
Ni ubukangurambaga bwibutsa ibyiciro bitandukanye by'abakoresha umuhanda kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese, hirindwa uburangare n'amakosa ashobora kuba intandaro y'impanuka ku bw'amahitamo.
Ubwo yaganirizaga abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bazwi nk'abanyonzi basaga 400 bakorera mu mirenge itandukanye y'akarere ka Kicukiro, Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yabashishikarije gucika burundu ku makosa akunze kubagaragaraho rimwe na rimwe akabateza impanuka za hato na hato.
Yagize ati: "Abatwara amagare murabizi ko akenshi mukunze kwibasirwa n'impanuka cyane cyane ko muhura n'ibinyabiziga binini nk'amakamyo ariko na none hari aho usanga bituruka ku makosa mukora nko kubifataho, kunyura mu cyerekezo kitari cyo, gutwara imizigo ibangamira urujya n'uruza n'ibindi. Aya makosa mugomba guca ukubiri nayo kugira ngo hirindwe impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa."

SP Kayigi yongeye kubibutsa ko bitemewe gutwara igare mu gihe bwije bitewe n'uko biri mu bibateza kugongwa n'ibindi binyabiziga biturutse ku kuba batagaragara, bityo kuva saa kumi n'ebyiri (18h00) z'umugoroba bagomba kuba bavuye mu muhanda kandi bakirinda kwijandika mu byaha no gukoreshwa n'abanyabyaha batwara ibibujijwe nk'ibiyobyabwenge ahubwo bagatanga amakuru.
Ubukangurambaga nk'ubu ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, bwabereye no mu Karere ka Musanze, aho abatwara abagenzi kuri moto n'abanyonzi basaga 1200 bari bahuriye kuri sitade Ubworoherane, bibukijwe kurushaho kuzirikana uruhare rwabo mu kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abandi basangiye umuhanda.
Ni ubutumwa bagejejweho nyuma y'uko bigaragaye ko bari mu bibasirwa cyane n'impanuka ugereranyije n'ibindi byiciro by'abakoresha umuhanda, aho mu mpanuka 210 zabaye muri uyu mwaka, mu Ntara y'Amajyaruguru, abatwara abagenzi kuri moto no ku magare bihariye 66,6% by'impanuka zose, inyinshi muri zo zagiye zituruka ku burangare.
Ni mu gihe Polisi ivuga ko inyinshi mu mpanuka ziba zishobora kwirindwa, abakoresha umuhanda baramutse birinze uburangare bakubahiriza amategeko n'amabwiriza bigenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo.


Kinyarwanda
English











