Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rutsiro , Rwamagana na Nyanza yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare 466 bakorera uyu mwuga mu bice bitandukanye by’utu turere, ibibutsa kandi ibasaba kugira uruhare mu kurwanya ibyaha.
Ababatwara kuri moto babyibukijwe ni abo mu karere ka Rutsiro 211 bakorera mu mirenge ya Gihango, Kayove na Mukura, naho ababatwara ku magare babisabwe barimo 195 bo muri Rwamagana bakorera mu Mujyi w’aka karere (Rwamagana) na 60 bo mu karere ka Nyanza bakorera uyu mwuga mu Mujyi wako (Nyaza).
Ibyaha bose basabwe kwirinda no kurwanya harimo ibifitanye isano n’umwuga wabo nko kwica amategeko yo gutwara ibinyabiziga ndetse n’ibindi.
Mu kiganiro n’abo muri Rutsiro, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza yababwiye ati,"Kurwanya ibyaha kwanyu bigomba guhera ku kubyirinda ubwanyu. Murasabwa kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda, kudatwara umugenzi urenze umwe kuri moto, kuyitwara ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero yabugenewe (hermet), kandi mugahaguruka ari uko umugenzi na we amaze kuyambara."
Yabasabye kandi kutavugira kuri telefone no kutitaba uyibahamagayeho batwaye moto, ,kandi bakirinda kuyitwara bananiwe cyangwa basinze.
SP Kagenza yababwiye kandi ati,"Hari bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko, abandi bajya bafatwa bahetse abantu babifite. Murasabwa kubyirinda, kandi mutange amakuru y’abo mucyeka ko babyishoramo; kabone niyo yaba umwe muri bagenzi banyu."
Aganira n’abatwara abagenzi ku magare bo mu Mujyi wa Rwamagana, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) Edward Kizza yababwiye ati," Mukwiye kuba ijisho ry’umutekano aho muri hose mutanga amakuru ku gihe yatuma ikintu cyose kinyuranije n’amategeko gikumirwa."
Yakanguriye bamwe muri bo batasezeranye imbere y’amategeko n’abo bashakanye kubikora kugira ngo babane mu buryo bwubahirije amategeko kandi birinde amakimbirane hagati y’abagize umuryango.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kubumbatira umutekano mu karere ka Nyanza, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana yasabye abatwara abagenzi bo mu Mujyi wako (Nyanza), kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru; birinda kubabangamira igihe bambuka umuhanda cyangwa ngo bacishe amagare mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru.
Bamaze gucengerwa n’inyigisho bahawe na IP Bizimana, abo bakorera uyu mwuga muri uyu Mujyi bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-crime Club.)
Kinyarwanda
English











