Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare mu turere twa Rutsiro na Huye bashyizeho amahuriro atanu yo kurwanya no gukumira ibyaha birimo ibifitanye isano n’iyi mirimo bakora.
Ane yashyizweho ku wa 3 Mata uyu mwaka n’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare bagera ku 100 bo muri Rutsiro bakorera mu mirenge ya Nyabirasi, Kivumu na Kigeyo; naho irindi rimwe ryashyizweho ku itariki 4 z’uku Kwezi n’abatwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Huye bagera kuri 700 bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos de Huye (COTAMOHU).
Aya mahuriro bayashyizeho nyuma yo gucengerwa n’inyigisho ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha baherewe mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri utu turere.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamuryango ba COTAMOHU, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya yababwiye ati,"Igikorwa mwakoze cyo gushyiraho ihuriro ryo gufatanya gukumira ibyaha ni ingenzi. Musanzwe muri abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko buri umwe yabikoraga ku giti cye. Guhuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo ni indi ntambwe izatuma mubikora neza biruseho kubera ko mubyumva kimwe, kandi mushyize hamwe."
Ibindi yabasabye harimo kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka, kutishora mu biyobyabwenge; byaba kubinywa, kubicuruza, kubitunda, cyangwa kubikoresha, ahubwo bakagira uruhare mu gukangurira abandi kubyirinda bababwira ububi bwabyo n’ingaruka zo kubyishoramo zirimo igifungo no gucibwa ihazabu.
Aganira n’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare bashyizeho amahuriro ane yo gufatanya gukumira ibyaha muri Rutsiro, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi yababwiye ko kutagira amakenga bishobora gutuma batwara abagiye gukora ibyaha bitandukanye cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge; maze abasaba kurangwa n’ubushishozi no kumenyesha vuba Polisi y’u Rwanda igihe hari uwo baketseho ibyaha runaka.
Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa wa COTAMOHU, Niyonsenga Vincent yabwiye bagenzi be ati,"Imbaraga zacu nk’urubyiruko tugomba kuzikoresha mu gufatanya guteza imbere igihugu cyacu; ibyo tukabikora tuzirikana ko iyi mirimo idutunze ikanadutungira imiryango tuyikora nta nkomyi kubera ko igihugu gifite umutekano. Turasabwa rero kugira uruhare mu gukumira icyo ari cyo cyose gishobora kuwuhungabanya."
Mu mahuriro 64 yo gukumira ibyaha amaze gushyirwaho mu karere ka Rutsiro harimo 13 y’abatwara abagenzi ku magare na moto; naho mu karere ka Huye kugeza ubu hari bene ayo mahuriro 32; muri yo hakaba harimo atatu y’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare.
Kinyarwanda
English











