Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara abagenzi kuri moto muri Rusizi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rusizi bibumbiye mu Ishyirahamwe bise Union de Cooperatives des Motards de Rusizi (UCMR) basabwe, kandi biyemeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, birinda icyatuma bakora cyangwa bagateza impanuka.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba, Alphonse Munyentwari n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi mu nama bagiranye na bo ku ya 2 Gashyantare mu kagari ka Kacyangugu, ho mu murenge wa Kamembe.

Mu kiganiro yagiranye n’abo bakora iyi mirimo bageraga kuri 800, Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba yababwiye ati,"Mujye mwibuka; kandi muzirikane ko umutekano usesuye dufite mu gihugu ari wo utuma mukora uyu murimo nta nkomyi ubatunze, ukanabatumgira abanyu; bityo mugire uruhare mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya."

Yabasabye kwirinda ibyaha; byaba ibifitanye isano n’iyi mirimo bakora yo gutwara abagenzi, ndetse n’ibindi muri rusange; kandi bagatanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa.

ACP Karasi yabakanguriye kurangwa n’amakenga kugira ngo badatwara abagiye gukora ibyaha, cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge cyangwa magendu; kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe igihe hari uwo babibonanye, cyangwa baketseho ibyaha runaka.

Yababwiye ko abatwara abagenzi kuri moto bakora, ndetse n’abateza impanuka mu muhanda babiterwa ahanini no kurangara batwaye moto, kuyitwara ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone bayitwaye; harimo kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza ubwabo batwaye moto, gutwara abagenzi benshi, gutwara abagenzi n’imitwaro icyarimwe, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe; hanyuma abasaba kubyirinda.

Yagize ati, "Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni ukurengera ubuzima bw’abawukoresha muri rusange. Murumva ko namwe biri mu nyungu zanyu kuko impanuka ishobora kubakomeretsa cyangwa ikabahitana."

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye  kandi abo Banyamuryango ba UCMR kujya bahagarara igihe cyose bahagaritswe n’Umupolisi  cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari muri iyo mirimo, no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Yabibukije kandi ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu murimo wo gutwara abagenzi kuri moto agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo gutwara moto, ikimwemerera gukora uyu mwuga, ndetse n’ubwishingizi; kandi yongeraho ko agomba kuba abifite igihe cyose atwaye moto.

Umuyobozi wa UCMR, Hagenimana John yabwiye bagenzi be ati," Hari ubwo bamwe muri twe birara bakica amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta mupolisi uri mu cyerekezo bajyamo. Ibyo ni byo akenshi bivamo  gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa ndetse zigahitana abantu; na bo barimo.  Turasabwa  kudakorera ku ijisho; ahubwo twubahirize amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abo dutwaye kuri moto, ndetse n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa."

Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko abagenga, kandi batangira amakuru ku gihe atuma ibyaha bikumirwa.