Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara abagenzi kuri moto muri Burera basabwe kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kubaha ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda nk’uburyo bwo kwirinda gukora cyangwa guteza impanuka.

Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 28 Nyakanga n’ushinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda muri aka karere, Inspector of Police (IP) Etienne Kabera mu nama yagiranye n’abakorera uyu mwuga mu murenge wa Butaro bagera kuri 60 bibumbiye muri COOTAMOBU.

IP Kabera yababwiye ati:"Ibitera bamwe muri mwe gukora cyangwa guteza impanuka harimo uburangare no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda."

Yagize kandi ati:" Inshingano zacu nka Polisi si ukubahana ahubwo  ibyo dukora byose biba bigamije kugira ngo mukore umwuga wanyu neza kandi  mu mutekano usesuye. Ni yo mpamvu tubasaba kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umwuga wanyu."

IP Kabera yakomeje ababwira ati:"Mugomba kumenya ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umwuga wanyu bibafitiye inyungu kimwe n’abandi bakoresha umuhanda. Nimuyubahiriza muzaba mubaye abafatanyabikorwa beza mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Mujye kandi mufata igihe mwihugure ku mategeko y’umuhanda."

Yabwiye abo bakora uyu mwuga ko mu bishobora gituma bakora cyangwa bagateza impanuka harimo gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe no guca ku bindi binyabiziga cyangwa kubisikana na byo mu buryo budakurikije amategeko.

IP Kabera yababwiye kandi ati:"Mufite inshingano zo kubungabunga umutekano w’uwo mutwaye kuri moto ndetse n’uw’abakoresha umuhanda muri rusange."

Na none muri iyo nama, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kubumbatira umutekano muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza yabasabye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha nk’ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge batanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa.

Yababwiye ati:" Nihagira umuntu ubasaba gufatanya na we gukora igikorwa kinyuranije n’amategeko; ndetse n’iyo hatagira ubibabwira ariko mukamenya ko hari ugiye kugikora cyangwa ko hari ufite imigambi yo kugikora muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego  zibishinzwe kugira ngo afatwe."

AIP Nshimiyumukiza yababwiye ko hari  bamwe mu bakora uyu mwuga bajya bafatwa bahetse kuri moto  abajura n’abafite ibiyobyabwenge, abandi bagafatwa babiyipakiyeho ubwabo, maze abasaba kubyirinda.