Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara abagenzi kuri moto basabwe kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), n'abandi bafatanyabikorwa, bagiranye inama n'abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Gasabo.

Ni inama yabereye kuri sitade ya ULK mu murenge wa Gisozi, yitabiriwe n'abasaga 1000 bakorera muri aka karere no mu bindi bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, hagamijwe kubibutsa uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano wo mu muhanda n'imigendekere myiza y'akazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi wungirije w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Fabien Musinguzi yavuze ko uruhare rw'abatwara abagenzi kuri moto rukenewe mu rwego rwo kurwanya impanuka no gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Yagize ati: “Turashaka ko mugaragaza ubufatanye n’imikoranire myiza kuko iyo abantu bakorera hamwe bafite umugambi umwe babasha kugera ku ntego y’icyo biyemeje. Gukorera hamwe  nk'abafatanyabikorwa bizadufasha kwirinda amakosa yose ashobora kuba intandaro y’impanuka zo mu muhanda.” 

ACP Musinguzi yababwiye ko umwuga w’ubumotari ari umwuga mwiza kandi utunze imiryango myinshi mu Rwanda ari nayo mpamvu bakwiye kuwukora bafite intego, bagatanga serivisi nziza ku babagana, bagira isuku, ubwishingizi, perimi, pulake zigaraga kandi bafite n’ibindi byangombwa byose babihuza no kwirinda amakosa yose yateza impanuka. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bwana Bernard Bayasese, yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kuba bitabira gahunda z’ibikorwa rusange by’iterambere, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo, kwimakaza imyitwarire yo kwirinda impanuka zo mu muhanda no kurangwa n'isuku birinda guta imyanda ahabonetse hose, ahubwo bakayishyira ahabugenewe.

Mutabazi Alexis, Umuyobozi w'imwe muri Koperative zikorera mu Karere ka Gasabo, yashimiye Polisi y'u Rwanda na RURA ku mikoranire myiza badahwema kubagaragariza, asaba bagenzi be kudapfusha ubusa aya mahirwe, bakarushaho kubahiriza ibyo basabwa mu rwego rwo kunoza imikorere no kwirinda impanuka.