Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatwara abagenzi ku magare basabwe gushishoza kugira ngo badatwara ibitemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Burera mu cyumweru gishize yagiranye inama n’abatwara abagenzi ku magare bagera kuri 300 bakorera mu bice bitandukanye by’utu turere; ibakangurira kurangwa n’ubushishozi kugira ngo badatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki, Inspector of Police (IP) Canisius Rutagengwa yagiranye n’abo mu karere ka Burera bagera ku 150 bakorera mu murenge wa Bushoki, yababwiye ati,"Bamwe mu batunda ibiyobyabwenge na magendu batwarwa n’abanyonzi Murasabwa kubyirinda, kandi mushishoze kugira ngo mudafasha ababikora kubigeraho; kandi igihe mugize uwo mubibonana, mujye mubimenyesha inzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda."

Yababwiye ko gutangira amakuru ku gihe ari bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha; kandi yongeraho ko bituma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Yabasabye  kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde impanuka; aha akaba yaragize ati,"Impanuka ishobora namwe kubakomeretsa cyangwa ikabahitana. Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni bwo buryo bwonyine bwo  kuzikumira."

IP Rutagengwa yakanguriye kandi abo batwara abagenzi ku magare mu murenge wa Bushoki kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose; kandi bakagira uruhare mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo, batungira agatoki Polisi ababyishoramo.

Ubu butumwa ni bwo bwahawe abo mu karere ka Nyarugenge bakorera mu murenge wa Kigali, bibumbiye muri KICOTAVEVEMO bagera ku 100.

Umuyobozi w’iyi Koperative witwa Nshimiyimana Eustache yabwiye bagenzi be ati,"Ndizera ko mwese mwemera ko iyi mirimo tuyikora nta nkomyi kubera ko hari umutekano usesuye mu gihugu.Tugomba rero kugira uruhare mu kuwubungabunga, twubahiriza amategeko atugenga, kandi dutanga amakuru yerekeye icyawuhungabanya kugira ngo gikumirwe."

Yakomeje agira ati,"Tugomba gushaka amafaranga twubahiriza amategeko atugenga kugira ngo twirinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda. Ikiganiro twagiranye na Polisi ni ingenzi, kuko cyatumye dusobanukirwa uruhare rwacu mu kubungabunga umutekano."

Mu izina rya bagenzi be, yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha, binyuze mu kuyihera amakuru ku gihe.

Abatwara abagenzi ku magare bagira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu mahuriro bashyizeho yo kubirwanya.