Mu rwego rwo korohereza abatunze ibinyabiziga , Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo yorohereza imodoka yayo isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu turere twose tw’igihugu kugira ngo abashaka iyo serivise bayisange hafi y’aho batuye.
Ni muri urwo rwego ubu yari imaze igihe kingana n’iminsi 9 mu karere ka Nyamagabe Intara y’’Amajyepfo ikabab yasuzumaga ibinyabiziga byo muri ako karere n’utundi duturanye nako. Hakaba harasuzumwe imodoka zingana na 491.
Umuvugizi wishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko abaturage bishimiye iki gikorwa ariko avuga ko batakitabiriye mu minsi ya mbere, ahubwo abenshi bakaba baraje gusuzumisha ibinyabiziga byabo mu minsi 2 yanyuma, ni ukuvuga tariki ya 23 na 24 Kamena.
Ubusanzwe iyi modoka ikaba ifite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga 80 ku munsi.
SP Ndushabandi yanavuze ko iyi modoka yagarutse I Kigali nayo igakorerwa isuzuma, mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi gutaha kwa Nyakanga ikaba izerekeza mu karere ka Musanze ko mu ntara y’amajyaruguru.
Yakomeje asaba abatunze ibinyabiziga mu karere ka Musanze n’utwo hafi y’aho kuzitabira gusuzumisha ibinyabiziga byabo kuko aribo bifitiye inyungu bityo bakabasha kugenda mu muhanda batwaye abantu bizeye umutekano w’ikinyabiziga n’abantu batwaye.
Yongeye kwihanangiriza abashaka kugerageza abapolisi babaha ruswa ko batazabihanganira kuko bazi ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Kinyarwanda
English











