Abaturage bagera kuri 400 bo mu kagari ka Rwezamenyo, ho mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, bakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana, ibiyobyabwenge, n’icuruzwa ry’abantu.
Ibi babikanguriwe ku itariki 24 Kamena mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu, akaba yarunganiwe na Inspector of Police (IP) Christine Mukamazimpaka, akaba akora mu gashami gashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Utu dushami twombi tubarizwa mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).
SP Semuhungu yabwiye abo baturage ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu bice batuyemo harimo urumogi na Kanyanga.
Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, no gufata ku ngufu. Murasabwa kubyirinda kandi mugire uruhare mu kubirwanya muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda."
IP Mukamazimpaka yasobanuriye abo baturage ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, ibyo akabikorerwa kubera ko ari igitsina gore cyangwa igitsina gabo ku buryo icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe cyangwa kikamugiraho ingaruka mbi, iryo hohoterwa rikaba rishobora gukorerwa mu ngo ndetse n’ahandi.
Yakomeje ababwira ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari iriba hagati y’abashakanye, hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abandi bantu babana mu rugo cyangwa bafitanye amasano bo mu muryango ndetse n’abakozi bo mu rugo.
IP Mukamazimpaka yabwiye abo baturage ko ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita, kubavana mu ishuri, kubakoresha imirimo ivunanye, kubasambanya, kubata, gukuramo inda, no kubacuruza.
Yagize ati," Polisi y’u Rwanda ikora ubukangurambaga nk’ubu kubera ko hari abantu bagihohotera abana ndetse hakaba hari n’abagikora ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mubyirinde kandi mutange amakuru y’ababikora."
Yabasabye kujya batanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana kuri nomero ya telefone 112, 116, na 3512, cyangwa bakayatanga kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ibegereye.
Ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, abo baturage babwiwe ko abakora iki cyaha bibasira urubyiruko, aho bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira amashuri n’akazi keza mu bindi bihugu.
Basobanuriwe ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi; cyangwa bakabavanamo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko maze bakazigurisha abazikeneye kubera impamvu zinyuranye.
Urubyiruko rwari aho rwasabwe kwima amatwi uwarwizeza bene ibyo bitangaza ahubwo bakamenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze igihe bamenye amakuru ajyanye n’icuruzwa ry’abantu.
Kinyarwanda
English










