Urugendo rwo kureba uko ikibazo cy’ihohoterwa giteye ndetse n’ubukangurambaga mu kurirwanya mu karere ka Kirehe byarangiye ku itariki 30 Ukuboza 2015, abayobozi ku nzego zose bakaba barakanguriwe kuba ku isonga mu kurirwanya no kurikumira.
Abayobozi bakanguriwe kuba ku isonga mu kwereka abaturage uburyo babana mu mahoro n’uburyo bakemura ibibazo byabo mu bwumvikane.
Uku kubakangurira kuba aba mbere mu kurwanya ihohoterwa, byavugiwe mu nama yabaye tariki ya 30 Ukuboza, ubwo abaturage b’umurenge wa Nyamugali n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama, basurwaga n’itsinda rihuriwemo n’ikigo cya leta gishinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Polisi y’u Rwanda n’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda.
Uru rugendo rwari rugamije kurebera hamwe icyakorwa muri gahunda yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo no gukuraho imbogamizi zabwo, kuko aribwo buryo bwiza bwo kubahiriza uburenganzira bw’abagore.
Aganira nabo, Rose Rwabuhihi, umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yashimye ubuyobozi bw’inkambi kuba bwubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bwa bose.
Yagize ati:” birashimishije kuba abakora mu nzego zose haba mu by’ubuzima, amategeko ndetse no by’umutekano bakorera hamwe mu gufasha impunzi, ariko kandi haracyakenewe ubukangurambaga mu kumenya uburenganzira bwabo, hubahirizwa amategeko y’u Rwanda ndetse no gutanga amakuru y’ibitagenda neza.”
Kugeza ubu mu nkambi, harimo abapolisikazi bahakorera bafasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Rose Rwabuhihi yabasabye kudaceceka bakajya batinyuka bagatanga amakuru ku ihohoterwa n’ibindi bikorwa bihungabanya uburenganzira bwabo, kandi bakanubahiriza uburenganzira bwa buri wese.
Uretse ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyaganiriweho, byanagaragaye kandi ko hari bamwe mu bagabo bagurisha inkunga y’ibiryo bahabwa igenewe imiryango yabo, bakaguramo inzoga, ku buryo biba intandaro y’ubwumvikane bucye n’abo bashakanye.
Basobanuriwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, burimo kugana ikigo Isange One Stop Centre kikaba gifasha mu bijyanye n’ubuvuzi ku buntu, kubafasha kwirinda kwiheba, kubafasha mu by’ubutabera bityo basabwa kutabyihererana kugira ngo bafashwe.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo, Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID), yagize ati: “ ntibikwiye ko habaho guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uwahohotewe agirirwa ibanga. Umutekano we kandi urabungwabungwa.”
Yasabye abaturage n’abayobozi gukomeza kurushaho ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, kuba hafi ndetse bagafatanya n’abaturage ndetse bakamenya vuba icyabahungabanyiriza umutekano kugira ngo gikumirwe. Yabasabye kubahiriza kandi amategeko y’u Rwanda kuko ariyo abagenga nk’igihugu babamo.
Mu nkambi ya Mahama harimo impunzi ibihumbi 47 z’abarundi, abagera kuri 50 ku ijana bakaba ari abafite imyaka 18 no munsi yayo.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugali banagejeje ibibazo n’ibirego byabo ku bakozi bo mu ishami ry’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda, aho bifashishije imodoka irimo ibikoresho n’abakozi b’iryo shami mu kwakira abo baturage.
Mu birego bakiriye uko ari 19, harimo ibijyanye no gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa ry’abana, guta ingo n’ibindi.
Kinyarwanda
English











