Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, Superintendent of Police (SP) Edouard Kiiza yakanguriye abagatuye kwirinda kwiha ububasha bwo guhana uwo bafashe akora icyaha; ahubwo bakabimenyesha cyangwa bakamushyikiriza Polisi batamuhutaje.
Yatangiye ubu butumwa mu nama we n’Umuyobozi w’aka akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Musha bagera ku 1500; iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Kabare mu cyumweru gishize.
Inama aba bombi bagiranye n’abo baturage ibaye nyuma y’iminsi ibiri uwitwa Nyamuyumbu Jean Damascene yishwe akubiswe n’abantu bataramenyekana bagishakishwa bamucyekagaho kwiba inkoko z’uwitwa Umubyeyi Mary utuye mu kagari ka Bicumbi, mu murenge wa Mwurire.
SP Kiiza yabwiye abo baturage ati," Nk’uko nta muntu uri hejuru y’amategeko; ni na ko nta wemerewe kwihanira. Inkiko ni zo zihamya umuntu icyaha; kandi ni zo zifite ububasha bwo kumuhana igihe kimuhamye. Abantu bakwiriye kwirinda kwiha ububasha bw’inzego z’ubutabera."
Yababwiye ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15); nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yasabye kandi abagatuye kutishora mu biyobyabwenge agira ati,"Kubinywa biri mu bitera abantu kwihanira no gukora ibindi byaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri wese arasabwa kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe yerekeye ababikoresha n’ababicuruza."
Mu butumwa bwe, Umutoni yasabye abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko; aha akaba yaribukije ko hari ababigwamo; abandi bakabikomerekeramo.
Yabasabye kandi kwitabira gahunda za Leta zirimo gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ku gihe, gushyira abana bose mu ishuri, no kurangwa n’isuku; kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'amagambo asesereza.
Yibukije ko iterambere akarere ka Rwamagana kamaze kugeraho karikesha umutekano usesuye igihugu gifite; hanyuma asaba abagatuye gufatanya gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya, batanga amakuru atuma gikumirwa.
Kinyarwanda
English











