Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kutanywa no kudacuruza inzoga z’inkorano zitemewe kubera ko uretse kuba zishobora kubatera ibyaha, zanabatera uburwayi butandukanye.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa n’iyangizwa rya litiro 2000 z’inzoga y’inkorano yitwa 'Ibikwangari', zikaba zarafatiwe mu mukwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ku itariki 19 Ugushyingo 2015 mu kagari ka Mwirute, mu murenge wa Rukoma, mu karere ka Kamonyi.
Izi nzoga z’inkorano zitemewe zafatiwe mu nzu y’uwitwa Ndacyayisenga Daniel, uri mu kigero cy’imyaka 48.
Igikorwa cyo kuzangiza cyitabiriwe n’abaturage b’aka kagari, bakaba barasobanuriwe ingaruka zabyo, kandi basabwa kutazenga, kutazinywa, no kutazicuruza.
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, Inspector of Police (IP) Immaculé Mukasano yasobanuriye abo baturage ko uretse kuba ikinyobwa nk’icyo gitera uwakinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, kinamutera uburwayi butandukanye.
Yababwiye ati :"Kubishoramo amafaranga n’ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ibyo bikaba biteza ubukene uwabifatanywe ndetse n’umuryango we. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima."
IP Mukasano yabakanguriye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibyo bakabikora baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya murenge, Muvunyi Etienne, yabwiye abaturage bari bitabiriye icyo gikorwa kutenga, kudacuruza, no kutanywa bene izo nzoga, kandi bagatanga amakuru ku gihe y’ababikora.
Kinyarwanda
English











