Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB), ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda(FDA) n’urugaga nyarwanda rw’abikorera(PSF) barakangurira abaturarwanda kujya bashishoza igihe bagiye kugura ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa biri ku masoko yo mu Rwanda. Ibi babivugiye mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe ubwo abahagarariye ziriya nzego bari ku kicaro cy’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bereka itangazamakuru bimwe mu bicuruzwa byafatiwe mu gikorwa cyo kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge biri ku isoko ryo mu Rwanda.

Bimwe mubicuruzwa byafatiwe ku masoko bitujuje ubuziranenge.
Uyu mwaka wa 2021 igikorwa cyo kurwanya biriya bicuruzwa cyatangiye tariki ya 29 kigeza tariki ya 30 Werurwe, gihuriweho na ziriya nzego twavuze haruguru. Hafashwe ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ibiribwa, imiti, amavuta yo kwisiga, insinga z’amashanyarazi n’ibindi bitandukanye. Ibi bicuruzwa byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 42 n’ibihumbi 700.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ntizahwema gukomeza kurwanya ibintu byose byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturarwanda.
Ati” Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano yafatanyije n’izindi nzego mu gikorwa cyo kurwanya biriya bicuruzwa kandi ntiduteze gutezuka. Biriya bicuruzwa inzego zibishinzwe zagaragaje ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, bityo bikaba byateza umutekano muke mu gihugu.”
CP Kabera yakomeje avuga ko ibyinshi muri biriya bicuruzwa nk’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ndetse n’ibiribwa usanga bikorerwa mu Rwanda. Yongeyeho ko hari n’ibiva hanze y’u Rwanda nk’amavuta ahindura uruhu n’ insinga z’amashanyarazi. Yavuze ko ibi nabyo Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego n’abaturage cyane cyane abatuye ku mipaka ababyinjiza bahora bafatwa.
Ati” Mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda yagiye ifata abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Abaturage tubashimira ubufatanye mu kurwanya biriya bicuruzwa ariko n’ababifatanwa tubagira inama yo kubireka kuko bigira ingaruka zitandukanye nko gufungwa, gucibwa amande ariko cyane cyane haba hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco KABERA.
INKURU BIJYANYE: Kigali: Polisi yerekanye abantu 4 bafatanwe amavuta yangiza uruhu
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenza ibyaha mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB), Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibyinshi muri biriya bicuruzwa usanga ari ibyiganano cyangwa se bikaba bifite ibyangombwa by’ibihimbano. Yavuze ko hari abantu 3 bafashwe ndetse n’amadosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bakurkikiranwe.
Ati “Ubucuruzi bwa biriya bintu ni icyaha, mu gihugu hose hari abantu batatu bamaze gukorerwa amadosiye ndetse yashyikirijwe ubushinjacyaha abandi benshi bagiye bacibwa amande ajyanye n’ubutegetsi. Turakangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye bene biriya bicuruzwa.”
Ntirenganya Razaro, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda(FDA) yavuze ko mu gikorwa cyo gufata biriya bicuruzwa hari hagambiriwe kumenya aho bituruka n’imiterere yabyo.
Ati” Dufata impagararizi(Samples) tukazijyana muri laboratwari zacu kugira ngo tumenye imiterere yabyo. Hari ibyo urebera inyuma ugasanga amakuru y’igicuruzwa atuzuye ndetse ibivugwa inyuma bidahura n'ibiri imbere, hari ibyo usanga byararengeje igihe, hari aho twasanze bapfunyika ibinyobwa bisembuye mu macupa ya Pulasitike n’ibindi bitujuje ubuziranenge mu buryo butandukanye.”
Muri iki kiganiro hagaragaye cyane imitobe itujuje ubuziranenge myinshi (jus), amavuta yangiza uruhu, hanagarutsweho ubuki butujuje ubuziranenge bwagiye bugaragara ku masoko. Ntirenganya yaboneyeho gukangurira abantu kujya babanza gusoma amakuru ku kintu bagiye kugura.
Abatoni Betty, Umukozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF) yagaragaje ko abakora buriya bucuruzi bugira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu kuko bibangamira abacuruzi baba bafite ibyangombwa ndetse bigahesha isura mbi Igihugu muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Ati” Hari abantu usanga bakunda kwigurira ibihendutse kubera ubumenyi buke, bigatuma abacuruzi bafite ibyangombwa n’ ibicuruzwa byujuje ubuziranenge babura abaguzi. Ibi bintu bitesha agaciro abafite ibintu byajyanwa ku masoko yo hanze y’u Rwanda kandi biranica izina rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda), bikanangiza isura y’u Rwanda.”
Abatoni yakomeje avuga ko urugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF) rwafashije abikorera gushyiraho uburyo bwo kugenzura abakora ibintu bitujuje ubuziranenge bakabagira inama.
Iki gikorwa cyo gufata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kiba buri mwaka, kikaba kibaye ku nshuro ya Gatandatu. Mu byafashwe higanjemo ibinyobwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda kari hejuru ya miliyoni 3, ibiribwa bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 19, inzoga zitujuje ubuziranenge, izarengeje igihe, inyiganano zose zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 15. Hanafashwe amavuta yo kwisiga yangiza uruhu n’atujuje ubuziranenge afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hejuru y’ibihumbi 650.
Kinyarwanda
English










