Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturarwanda barahamya ko gahunda ya NtabeAriNjye ari umwe mu miti yo kurandura COVID-19

Kuva icyorezo cya Koronavirusi cyatangira kugaragara mu Rwanda muri Werurwe Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n’amabwiriza bigamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo mu baturarwanda.  

Ni ingamba  zirimo gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye tariki ya 22 Werurwe 2020 aho ibikorwa bitandukanye byahagaze usibye serivisi za ngombwa mu buzima nk’ubuvuzi, kujya guhaha n’ibikorwa by’ubuhinzi.  Ibi  kandi byajyanaga no gukangurira abantu kugira isuku bakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe wica udukoko, guhana intera hagati y’umuntu n’undi nibura metero 1, kwirinda kuramukanya bahana ibinganza cyangwa bahoberana ndetse no kwambara agapfukamunwa.

Polisi y’u Rwanda nayo yagiye igira ubukanguramba butandukanye bugamije gukangurira abantu kwirinda Koronavirusi. Twavuga ubukangurambaga bwiswe Rwanya COVID-19, ubu bukangurambaga bukubiye mu ngingo 6 arizo:   kwambara  agapfukamunwa  kandi  neza, gukaraba intoki neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, Kwirinda kuramukanya bakoranaho no kubahiriza amasaha yagenwe.

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda imaze ibyumweru bibiri itangije ubukangurambaga bwiswe Ntabe Ari Njye.  Buri muturarwanda arasabwa gufata ingamba ku giti cye akirinda ko yaba nyirabayazana w’icyorezo mu bo abana nabo cyangwa abo bakorana.

Mu buryo butandukanye,  abaturarwanda  bakomeje kugaragaza ko umuhigo wa NtabeAriNjye  ari bumwe mu buryo bwafasha abanyarwanda kurandura burundu iki cyorezo cya KOVID-19.

Kayiranga Augustin,  ni umuturage wo mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Gitega. Avuga ko buri muturarwanda afashe ingamba akirinda ko yaba ariwe uteza akaga umuryango we cyangwa abo babana,  icyorezo cyacika. 

Yagize ati   “Birahagije ko umuntu yubahiriza amabwiriza Leta ishyiraho yo gukumira iki cyorezo. Abari muri gahunda ya guma mu rugo bakaguma yo, kandi twese tugakomeza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, tukambara agapfukamunwa kandi neza, tukirinda ingendo zitari ngombwa ndetse n’aho tugiye tukazirikana kwirinda kwegerana ahubwo tugahana intera ya metero hagati yacu.”

Amizero Patrick wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera we avuga ko igihe cyose yumva afite ibimenyetso bya Koronavirusi  azihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Yagize ati   “NtabeAriNjye ukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, igihe cyose nzumva mfite ibimenyetso byacyo nzihutira guhamagara kuri 114 kugira ngo bansuzume kandi nzahita nishyira mu kato kugira ngo ntagira uwo nanduza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko kugeza ubu umuti dufite wa COVID-19 ni ukubahiriza amabwiriza.

Yagize ati   “Kugeza ubu umuti dufite wo kurwanya Koronavirusi ni ukubahiriza amabwiriza. Abari muri gahunda ya Guma mu Rugo bayubahirize n’abandi turi mu mirimo itandukanye tuyubahirize. Nanjye ndayubahiriza, NtabeAriNjye wandura cyangwa wanduza abandi Koronavirusi. Nawe rero bibe uko.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yakanguriye abakunzi ba siporo n’abaturarwanda muri rusange kwirinda kuba nyirabayazana w’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati  “RwanyaCovid-19, NtabeArinjye utuma siporo yongera gukumirwa tugasubira kuyikorera muri GumaMuRugo. Mu gihe ukora siporo kurikiza amabwiriza, hana intera ya metero imwe na mugenzi wawe. Twibuke ko siporo mu matsinda itemewe.”

                   

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Jonhston Busingye yasabye abaturarwanda kwirinda icyatuma imibare y’abandura COVID-19 ikomeza kwiyongera. Akangurira buri  muntu gufata ingamba.

Yagize ati  “NtabeAriNjye, imibare y'uko Covid-19 ihagaze turayibona buri joro, uko ikwirakwira turabizi,  impamvu yongera kugaragara ahantu yari itakihagaragara ni uko wowe cyangwa njyewe tutubahirije ingamba zokwirinda. tube maso twirinde.”

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya Koronavirusi yifashishije itangazamakuru ndetse inakorana n’abafatanyabikorwa bayo aho begera abaturage bakabangurira kwirinda icyorezo cya COVID-19, ari nako ikurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza Leta iba yatanze.