Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda hatambutse ikiganiro kigaragaza uko abaturarwanda barimo kwirara mu gufata ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bigatuma kirushaho kwiyongera mu buryo budasanzwe. Ni ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, Minisitiri w’ubucuruzi, Madamu Soraya Hakuziyaremye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.
Minisitiri Dr. Daniel Ngamije yatangiye agaragaza ishusho y’icyorezo cya COVID-19 muri aya mezi 9 ashize kigeze mu Rwanda. Yagaragaje ko kugeza tariki ya 12 Ukuboza, u Rwanda rufite abantu barenga ibihumbi 6,500 banduye iki cyorezo naho 56 bamaze guhitanwa nacyo. Yagaragaje ko muri raporo itangwa n’inzego z’ubuzima yasohotse mu ijoro rya tariki ya 12 Ukuboza mu masaha 24 mu gihugu hose hagaragaye abantu 100 bari banduye COVID-19 anagaragaza ko aribwo bwa mbere mu Rwanda hagaragaye abantu bapfa bakurikiranye bazize icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “COVID-19 irahari kandi irica nabi, mu mezi 9 dufite abantu 56 imaze kwica. Nibwo bwa mbere tugize abapfa bakurikirana kandi hari abapfa batari bafite indwara za karande. COVID-19 turimo kuyibona mu byiciro bitandukanye by’abaturarwanda, urubyiruko, abasaza, abafite indwara za karande ndetse n’abandi bafite ubuzima budafite ikibazo.”
Minisitiri Prof. Anastase Shyaka yavuze ko guhera mu kwezi k’Ukwakira kugeza m'Ugushyingo habayeho icyo yise gutsikira. Abantu babonye Leta igenda ikomorera zimwe muri serivisi bagira ngo icyorezo twakinesheje. Yavuze ko icyo cyizere cyatumye COVID-19 yiyongera, asaba inzego z’ibanze ndetse na Polisi gukomeza ubufatanye mu kwigisha ariko byaba na ngombwa hakabaho n’ibindi bihano.
Yagize ati “Gukomorera serivisi ni byiza kandi byari ngombwa, ariko bamwe babifashe nk’aho icyorezo cyarangiye. Hari abafite imyumvire yo kumva ko abamaze gupfa batahagarika imirimo, hari abajijutse bumva ibyo kwirinda bitabareba.”
Minisitiri Shyaka yagarutse cyane kuri bamwe mu bajijutse usanga bafite imyumvire iri hasi kandi ari bo bakabaye bigisha abaturage basanzwe. Yavuze ko umuyobozi w’isibo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu bafite uburenganzira bwo kugera mu ngo z’abantu bose bayobora bakabakebura.
Ati “Hari ubwo usanga twibeshya ko abajijutse bo ikibazo bacyumva, ariko bimaze kugaragara ko abenshi usanga imyumvire ikiri hasi bakarenga ku mabwiriza nkana kandi aribo bakagombye kubera abandi urugero. Abo na bo bahanwe nk’abandi bose ndetse nibiba ngombwa hakabaho akarusho kuri bo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yagaragaje ko abaturarwanda barimo kurushaho kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aho usanga hari abatacyambara agapfukamunwa, abadahana intera ya metero, abadashaka gukaraba mu ntoki, abakoresha ibirori bakarenza imibare, abarenza amasaha yagenwe ya nijoro n’andi mabwiriza yatanzwe ndetse n’abo usanga bacuruza inzoga mu cyo bise resitora.
Yagize ati “Twamaze kumenya ko hari abantu usanga bafite amacupa muri envelope bari mu maresitora bakajya bakomeza kunywaho gahoro. Hari abazishyira muri teremusi bakazinywera mu bikombe by’icyayi. Hari n’abajya muri resitora mbere yo kwaka icyo kurya bakaka inzoga noneho na nyuma yo kurya bagakomeza kunywa mbese icyitwaga resitora ugasanga cyabaye nk’akabari.”
Yakomeje avuga ko guhabwa uburenganzira bwo gucuruza resitora bitavuze ko urenga ku mabwiriza.
CP Kabera yibukije abaturarwanda ko kugeza ubu uburyo bumwe bwo kwirinda COVID-19 ari ukubahiriza amabwiriza yose kugeza igihe umuti wayo cyangwa urukingo bizabonekera.
Iyi myitwarire igaragara mu maresitora CP Kabera yayihurijeho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase ndetse na Minisitiri w’ubuzima aho na bo bagaragaje ko abantu barimo kwitwaza amaresitora ahubwo ugasanga byarabaye utubari.
Minisitiri Dr. Ngamije yagize ati “Hari abantu bajya muri za resitora zahindutse utubari bakiyakira inzoga bakanywa bagatindamo bitwaje ko bari muri resitora. Iyo wanduye COVID-19 ukajya muri resitora ukamaramo iminota 30 wicaranye n’abandi kandi nta metero iri hagati yanyu, nta n’agapfukamunwa mwambaye hari ibyago byinshi byo kwanduzanya.”
Minisitiri Shyaka yagaragaje ko kuva muri Werurwe uyu mwaka utubari tutemerewe gukora ariko kuva icyo gihe kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza hari utubari tubarirwa muri 960 dukora hirya no hino mu gihugu mu buryo bwa rwihishwa. Yaboneyeho gusaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukomeza gutanga amakuru yose ajyanye n’abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyane cyane abacuruza utubari.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Madamu Soraya Hakuziyaremye yagaragarije abaturarwanda ko uko bitwara neza mu kurwanya iki cyorezo bituma n’igihugu cyacu kirushaho kuzamuka mu bukungu.
Ati “Murabizi ko ubu indege zacu zari zemerewe kujya mu bindi bihugu, abacuruzi bacu baragenda ndetse n’abo mu bindi bihugu bakaza. Byose ni ukubera ukuntu twari twagaragaje ingamba zo kurwanya iki cyorezo. Igihe ubucuruzi bwari bwarahagaze byatwaye igihugu miliyari zigera kuri 200 zo kuzahura ubucuruzi; ubu rero ubucuruzi bwongeye guhagarikwa sinzi ko ziriya miliyari zaboneka.”
Muri iki kiganiro abaturarwanda basabwe kwitwararika muri iyi minsi isoza umwaka bakirinda imyidagaduro nk’uko byajyaga bigenda mu myaka yatambutse.
Kinyarwanda
English










