Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police, Emmanuel Kabanda, tariki ya 12 Werurwe yakanguriye abaturage b’Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, kugira uruhare mu ikumirwa ry’impanuka zo mu muhanda.
Ubu butumwa CIP Kabanda yabutangiye mu nama y’umunsi umwe yabereye muri uwo murenge, iyi nama yari yitabiriwe n’abantu 300 barimo cyane cyane abagize inama njyanama y’umurenge, komite nyobozi z’imidugudu n’utugari, abahagarariye amashyirahamwe y’abamotari n’amagare ndetse n’abanyerondo.
Yavuze ko impanuka nyinshi zikunze kuba ziterwa ahanini n’imyitwarire mibi y’abashoferi, kuri iyi ngingo akaba yasabye abagenda mu modoka zitwara abagenzi kujya buri gihe bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye umushoferi w’ikinyabizinga ufite umuvuduko ukabije ndetse unashobora gutera impanuka.
Yakomeje avuga kandi ko, nubwo Polisi yamaze gushyiraho ingamba zikomeye zo gukumira impanuka zo mu mihanda ko, guhanahana amakuru ku gihe n’abaturage ku myitwarire mibi ya bamwe mu bashoferi ko biri mu buryo buhamye bwo kurushaho gukumira bene izo mpanuka.
Muri iki kiganiro CIP Kabanda akaba yanaboneyeho umwanya wo kuganiriza abitabiriye iyi nama ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu. Yavuze ko icuruzwa ry’abantu n’ubwo mu Rwanda ritaragaragara cyane ko ari ikibazo gihangayikishije isi yose ndetse n’igihugu cyacu by’umwihariko. Yabasobanuriye ko abakora iki cyaha, bakoresha amayeri menshi arimo gushukisha abo bagiye gucuruza akazi keza ndetse no kubashakira imirimo myiza nyamara bakaza kwisanga bakoreshwa ubusambanyi, imirimo y’ubucakara n’ibindi, igihe bagejejwe muri ibyo bihugu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Madame Gertrude Urujeni, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukomeza gukangurira abaturage b’uwo murenge ku mikoreshereze myiza y’umuhanda bityo kugira ngo impanuka zo mu muhanda zirusheho gukumirwa.
Yavuze ko umuhanda Gatuna-Kigali, ari umuhanda mpuzamahanga ndetse ukaba ukoreshwa n’abaturage benshi dore ko mu murenge wa Gatsata ahajya kwegera isoko rya Nyabugogo, habarirwa ibigo by’amashuri bitatu, ibi akaba asanga bishobora gutuma muri aka gace haba impanuka.
Madame Urujeni yagize ati: “Muri uyu murenge nta mpanuka zikomeye zikunze kuhabera, ni ngombwa ariko ko dukomeza gushishikariza abakoresha umuhanda cyane abashoferi kwirinda impanuka bubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda”.
Kinyarwanda
English











