Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage b’umurenge wa Nyakabanda basabwe kwirinda ibyaha

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Nyakabanda  akarere ka Nyarugenge mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 urwego rw’abunzi  rumaze rugiyeho mu Rwanda, Depite Mukakarangwa  Clothilde yasabye abaturage barenga 900 b’uwo murenge bari bitabiriye uwo muhango kwirinda ibyaha bitandukaye n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Mu ijambo rye, Depite Mukakarangwa yashimiye akazi gakorwa n’abunzi avuga ko bahesheje igihugu cyabo ishema n’agaciro bitewe n’umurimo w’ubwitange bakora.

Yakomeje asaba abaturage bari aho kwirinda amakimbirane, abasaba ko igihe hari icyo batumvikanaho bakwirinda kwihanira ahubwo bagakemura ibibazo mu bwumvikane igihe byananiranye bakegera abunzi bakabafasha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, nawe yasabye abaturage gukora cyane bakiteza imbere anabasaba gukorana n’inzego z’umutekano mu kwirinda no kurwanya ibyaha aho batuye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge Senior Superintendent of Police (SSP) Edward Kayitare, yabwiye abaturage ko ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose, uko byaba bingana kose bigira ingaruka mbi zaba kuri we ubwe, umuryango we, n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Aha yagize ati:” Nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge, uta ubwenge, bikagushora mu byaha bitandukanye birimo urugomo, ubujura, gukubira no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi byaha”.

Yashimiye abaturage kubera uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gufata abanyabyaha, abasaba gukomeza gukorera muri uwo murongo.

SSP Kayitare yasabye urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa kwirinda abarwizeza imirimo myiza mu mahanga kuko nyuma bashiduka bafashwe bugwate bagashorwa mu bikorwa by’uburaya no mu mirimo ivunanye.

Yasoje asaba buri wese ushaka guha akazi umwana mu mahanga kubibwira ababyeyi abavandimwe n’inshuti, nabo bakabimenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze kugirango hirindwe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.