Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha hifashishijwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukangurira abaturage uwo muco, ikaba ikorana bya hafi n’abagize komite zo kwicungira umutekano mu midugudu.
Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze, kuva muri 2007 hashyizweho komite zo kwicungira umutekano mu midugudu igize igihugu, Polisi y’u Rwanda ikaba iha abagize izi komite amahugurwa mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi kugirango buzuze neza inshingano zabo, icyiciro giheruka cy’abantu 500 kikaba cyarasoje amahugurwa y’byumweru 2 yaberaga mu kigo cya Nkumba.
Kugirango iyi gahunda igerweho kandi inashinge imizi, ni uko n’abaturage ubwabo bumvise ko kwicungira umutekano ari inshingano zabo.
Urugero rw’aho iyi gahunda y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha imaze gushinga imizi kurusha ahandi, ni mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.
Muri uwo murenge, abaturage bishyize hamwe bishyiriraho abantu 176 bashinzwe umutekano by’umwihariko, bakaba abkora amasaha 24 kuri 24 kandi bakabihemberwa n’abaturage bagize uyu murenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Mberabahizi Raymond Chrétien yavuze ko mbere y’uko abaturage bafata iki cyemezo cyo kwishyiriraho aba bantu, muri uyu murenge hagaragaragamo ubujura bw’ibyuma by’ikoranabuhanga harimo za televiziyo, mudasobwa ndetse no kwambura abagore amasakoshi nyabo mu gihe cy’umugoroba, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi, ariko ubu ibi byaha byose bikaba bitakigaragara muri uyu murenge.
Akaba yagize ati:” Kuba abaturage bacu bariyemeje kwihembera abashinzwe umutekano, biragaragaza ko bumva uruhare rwabo mu kwicungira umutekano”.
Yakomeje avuga ko iki gikorwa abaturage bagiramo uruhare gituma aba bashinzwe umutekano bakora akazi kabo neza mu gukumira no kurwanya ibyaha, ndetse no gufata abakekwaho guhungabanya umutekano w’umurenge wabo.
Yavuze ariko ko kugirango aba baturage bagere kuri ibi byose, harimo n’ubushake bw’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’imikoranire myiza n’izindi nzego z’umutekano mu gutabara no gutanga serivise yihuse ku baturage bashinzwe.
Abaturage biguriye ibikoresho bituma umutekano ucungwa mu buryo bunoze kandi bwihuse.
Mberabahizi yavuze ko ubu mu murenge wa Kinyinya abaturage bageze ku rwego rwo kuba bariguriye ibyuma (Camera), bakabishyira mu nsisiro zigaragaramo urujya n’uruza rw’abantu kugirango bifashe mu gutahura abashobora kuhakorera ibyaha bitandukanye.
Yakomeje anavuga ko ubu abaturage biyubakiye inzu 4 zihoramo umuntu ushinzwe umutekano, kuko Abandi baba bagendagenda, bityo ukorewe icyaha cyangwa ushaka gutanga amakuru y’ukekwaho ibyaha akitabaza uwo muntu uba ari aho amasaha 24 kuri 24.
Mberabahizi yanavuze kandi ko mu mwaka wa 2012, abaturage biguriye imodoka yifashishwa n’aba bashinzwe umutekano kugirango ibafashe kugera ahabereye icyaha no gutabara uwahohotewe byihuse.
Yongeyeho ko ubu abaturage biguriye ibyombo 8 na telephone 86 zishyirwamo amafaranga n’umurngenayoa atangwa n’abaturage, aba bashinzwe umutekano bakazifashisha mu guhanahana amakuru igihe bari ku kazi.
Mu gushimira abaturage uburyo bitanga mu kwicungira umutekano, ubuyobozi bw’umurenge bwahembye abaturage bitanga kurusha Abandi, aho akagari ka Kagugu kaje ku isonga kagahabwa moto ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000Frw).
Akagari ka Murama kaje ku mwanya wa 2 kahembwe mudasobwa ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi Magana atatu (300,000frw).
Mberabahizi yavuze ko iyi gahunda yatumye abaturage 176 bava mu bushomeri, kuko bahembwa bakaba banashobora kwaka inguzanyo mu murenge SACCO bakiteza imbere n’imiryango yabo.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inkunga Polisi y’u Rwanda itera aaba bashinzwe umutekano mu kuzuza inshingano zabo, aho ibaha amahugurwa n’ubundi bumenyi butandukanye.
Yyagize ati:” Intego yacu ni ugukaza umutekano ku buryo nta kintu na kimwe cyahungabanya umutekano w’abaturage bacu, tuzi neza ko abanyabyaha batagira ikiruhuko, bityo turasabwa gushyira ingufu nyinshi mu guha amahugurwa aba bawushinzwe kugirango iyi ntego yacu igerweho”.
Mberabahizi yasoje asaba abaturage ko buri wese yarushaho kuba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.
Kajuga Gaspard, umuyobozi w’akagari ka Gicikiza yavuze ko bishimira ibyo aba bashinzwe umutekano bakora, kuko ubu abatezaga umutekano mucye mu kagari ayobora bacitse.
Aha akaba ayagize ati:” Mbere sinaryamaga ntuje kuko nabaga niteguye ko igihe icyo aricyo cyose bampamagara, ariko ubu ndaryama ngasinzira kuko mba nzi mko abashinzwe umutekano bahari kandi bakora akazi kabo neza”.
Rugambwa Jean Claude umwe mu bakorera aka kazi mu kagari ka Gacuriro yagize ati:”Aka kazi karamfasha cyane, umushahara mbembwa umfasha mu gukemura ibibazo by’umuryango wanjye, mbese ubu turi ijisho rya Polisi mu baturage kuko tuyifasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe tugamije gukumira no kurwanya ibyaha”.
Undi witwa Iyakaremye Ada w’igitsinagore ugakorera mu kagari ka Kagugu, yavuze ko aka kazi kamuteje imbere, kakaba karahinduye imibereho ye.
Iyakaremye yakanguriye bagenzi be b’igitsinagore kwitabira aka kazi kuko nabo bashoboye, anababwira ko umutekano utareba abagabo gusa.
Kajuga Jean de Dieu, umwe mu baturage b’akagari ka Murama ukora umwuga w’ubucuruzi, yashimye cyane abashinzwe umutekano kuko mu kwezi kwa mbere bamufashije kugaruza imifuka ye 20 ya sima yari yibwe n’abazamu.
Akaba yagize ati:” Ndashishikariza abaturage bagenzi banjye kugira uruhare mu gutanga umusanzu wo gufasha aba bashinzwe umutekano wacu, kuko badufitiye akamaro kanini cyane”.
Kinyarwanda
English











