Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage birinde amakimbirane yo mu miryango kuko agira ingaruka nyinshi-Polisi y’u Rwanda

Ubundi umuntu wese avukana uburenganzira n’ubwigenge bungana n’ubw’undi. Hari ibintu byinshi ngenderwaho bidutegeka kubahana hagati yacu nk’abantu, bitewe n’ibyo dukeneranaho cyangwa se ibyo dukenera by’ibanze nko kurya,kwambara,kugira aho umuntu aba, umutekano n’ibindi.

Mu muryango nyarwanda,hariho ibintu byinshi biberamo ariko bidaha uburere bwiza abana bacu nk’iyo ababyeyi batongana,barwana n’ibindi bijyanye na byo.

Uko biri kose, aya makimbirane yo mu ngo agira ingaruka ndetse zikomeye ku mikurire y’abana bacu, bityo bikagira ingaruka kuri ejo hazaza, kuko abana aba aribo babyeyi, abayobozi n’abaturage b’ejo.

Aba bana iyo bakuriye mu mwuka mubi ,utuma bakurana ubwihebe n’ikizere gicye cy’ejo hazaza, ubuzima bukabakomerera, bakigira mu mihanda igihe babona ababyeyi babo batabitayeho, ndetse bamwe muri bo bakigana imico y’ababyeyi babo,bahohotera abo bashakanye n’ibindi nkabyo,bigatuma umuryango wacu urangwa n’ibyaha bitandukanye.

Habayeho ubushake bwa buri wese kandi mu nzego zitandukanye,tugashakira hamwe umuti wo kugabanya aya makimbirane hagenderewe kuyarandura burundu mu muryango nyarwanda, abana bacu bazakurira mu mwuka mwiza w’ubupfura, ubwubahane , indangagaciro z’umuco nyarwanda na za kirazira, kuko aribyo bigenda bifasha umutima nama (kamere) w’umuntu ubundi ukunda kuganzwa n’ibishuko by’isi, bityo tukagira umuryango nyarwanda wiyongereyemo ituze n’umutekano kandi uyobowe n’abagabo n’abagore b’inyangamugayo.

Aya makimbirane ya hato na hato mu muryango nyarwanda akenshi usanga nta shingiro afite, ndetse wavuga ko ahanini afite imizi ku bujiji: none se koko hari aho umuntu yakwica uwo bashakanye kuko asanze atatetse, mu gihe nta n’ibyo yamusigiye ateka? Ese uwagira icyo apfa n’undi, kumwica byo byaba bihuriye he no gushaka umuti? Ibibazo byose bigiye bifite uburyo bikemuka, byaba kwifashisha abaturanyi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi nzego ndetse na Polisi ubu ikorera mu mirenge hafi ya yose y’igihugu, nayo yafasha uwayikenera kandi amasaha yose.

N’uwakoserezwa rero, nta mpamvu n’imwe yatuma yihanira kandi hari uburyo yarenganurwa.

Ingaruka ziva muri aya makimbirane, ziba ziremereye ugereranyije no kujya kubibwira abashinzwe kuzihosha kandi hakaniyongeraho kuri bamwe kwipfakaza, kugira abana imfubyi n’ibindi bibi byose bibikomokaho.

Niyo mpamvu buri wese n’imbaraga ze, akwiye guhagurukira rimwe mu kurandura isoko y’aya makimbirane, aho abaye agakemurwa mu maguru mashya, mu mahoro n’ubushishozi, ntawe uhutajwe cyangwa ngo arenganywe, kuko byazadufasha no kubona umwanya wo gukora ibiduteza imbere, kuko burya umutekano ari imwe mu nkingi z’iterambere.