Aba Polisi, abagize Urwego rw’a Karere rucunga umutekano (DASO) ndetse n’abaturage bafatanya na Polisi mu gukumira ibyaha, bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza, barishimira igikorwa cya Polisi y’ igihugu cyo kubasiramura kubuntu ndetse n’ ubundi bufasha mu buvuzi burimo nko kubapima virusi itera SIDA, umuvuduko w’ amaraso, kubaha udukingirizo ndetse n’ ubujyanama.
Iki gikorwa kizamara iminsi 10, cyatangijwe ejo tariki ya 22 Kanama muri utwo turere, kikaba cyarateguwe na Polisi y’ igihugu kinaterwa inkunga na Minisiteri y’ ubuzima.
Umwe mubaturage bari bitabiriye iki gikorwa witwa, Habarugira Pascal by’ umwihariko akaba ari umwe mu bafatanya na Polisi mu gukumira ibyaha mu Kagari ka Tsinda, umurenge wa Muhazi akarere ka Rwamagana, yashimiye Polisi y’ igihugu kuba yabeegereje iki gikorwa cyo kubasiramura kandi Polisi ikabibakorera ku buntu. Yavuze ko kuba bamwe basiramuwe bizabafasha kubarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SiDA n’ izindi.
Habarugira yavuze kandi ko agiye gushishikariza bagenzi be cyane urubyiruko kwitabira iki gikorwa kuko we abona ko ari ingirakamaro.
Karemera Richard, uyu n’ umupolisi muto wiga mu ishuli ry’ imyuga rya Polisi riri I Gishali mu Karere ka Rwamagana, ashima iki gikorwa yagize ati, “Ni ngombwa ko umuntu buri gihe yisuzumisha zimwe mu ndwara nka SIDA kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagazebityo kugira ngo abashe gutegura ejo he hazaza.”
Nyuma yuko amaze gusuzumwa n’ abaganga babapolisi virusi itera SIDA, Nsabimana Jean de Dieu wo mu Murenge wa Nyamirama, akarere ka Kayonza, yavuze ko yishimiye ko Polisi yabegereje gahunda yo gusiramura. Mu byishimo byinshi yagize ati, “ Ntabwo iyi gahunda nziza yari kuncika.”
Umuhuza bikorwa w’ Ikigo cya Polisi cya Isange One Stop Centre ndetse n’ ibigo ndera buzima bya Polisi mu gihugu hose, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dr. Wilson Rubanzana yasobanuye ko SIDA ari icyorezo kizahaza ubuzima bw’ abanyarwanda ibi bikaba binagira ingaruka no kubukungu bw’ igihugub muri rusange.
Yagize ati, “Ubukungu bw’ igihugu nti bwagerwaho, mugihe haba hari umubare munini w’ abanyarwanda wazahajwe na SIDA. Ni muri uru rwego Polis y’ igihugu yafashe iyambere ishyiraho ingamba zihamye z’ ubuvuzi kugira ngo irwanye kandi inakumire iyi ndwara mu baturarwanda.
Kinyarwanda
English











