Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage baributswa ko gukumira ibiza ari inshingano za buri wese

Mu muhango wo gutangiza  icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2014, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine yavuze ko kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza bikwiye kuba inshingano za buri wese, aho yagize ati:”Gukumira ibiza ni ishingiro ryo kubaka iterambere, kandi hatagize igikorwa ibiza n’inkongi z’umuriro byakomeza kwangiza byinshi, turasaba ko imicungire y’ibiza yaba inshingano za buri munyarwanda, kuko bitabaye bityo ikiza  cy’umunsi umwe cyakwangiza iterambere ryagezweho hakoreshejwe imyaka myinshi”.

Minisitiri Mukantabana yasabye ko iki cyumweru cyaba umwanya wo gusuzuma ubudahangarwa bw’imitungo ya buri  muntu, buri wese aharanira gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge mu gushyira umuriro mu nzu kuko nk’uko byagaragaye 61% by’inkongi z’umuriro zabaye mu Rwanda zatewe n’umuriro, asaba abafite inzu kuzishakira ubwishingizi, , asoza ashimira abikorera ku giti cyabo batangiye kugeza muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi imishinga y’ibikorwa byabo mu gufasha gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikangurira abanyarwanda kwirinda ibiza cyane cyane inkongi z’umuriro kuko biri mu biteza umutekano mucye.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izagumya kwigisha no gusobanura ububi bw’ibiza, anishimira ko ubu hatangiye kuboneka abafatanyabikorwa mu kurwanya ibiza n’inkongi z’umuriro.

Yasabye abantu bose kwirinda gutura ahantu hateye nabi kugirango nibahura n’ibiza Polisi ijye ibona uko ibatabara bitagoranye, asaba ababyeyi n’abandi bose kwirinda ubrangare kuko usanga basize buji zaka abana n’ibintu bigahira mu nzu, anasaba abubaka inzu kubakisha no gushyiramo umuriro bakoresheje ibikoresho byujuje ubuziranenge kugirango inzu itazagwa cyangwa igashya bagahomba.

Yasoje asaba ko haramutse habaye inkongi abantu bajya bihutira gutabaza ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga kuri nomero itishyurwa 111 cyangwa kuri 0788311224 na 0788311120.

Muri uwo muhango, Polisi y’u Rwanda yerekanye ubumenyi n’ibikoresho imaze kugeraho mu kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, ikaba yerekanye uko imodoka yifashisha mu kuzimya inkongi z’umuriro ikora,  inerekana indi modoka nini n’uko ikora mu gutabara abantu bagiriye ibibazo mu nzu z’amagorofa zifite uburebure bwa metero 54.