Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage barashimirwa uruhare bakomeje kugira mu gukumira ibyaha

Uku gushimirwa, kuje nyuma y’uko umuturage wo mu karere ka Kayonza ahereye Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere amakuru y’umugore wari ufite umugambi wo kwivugana uwo bashakanye.

Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Kayonza ibivuga, uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku mibanire yabo ari nabyo byatumye uyu mugore yigira inama mbi yo kwambura ubuzima umugabo we, muri uko gushaka uko yashyira mu bikorwa uwo mugambi yifashisha umwe mu baturanyi be anamusezeranya kumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Kubera ihame ry’ubufatanye hagati y’abaturage na Polisi ryo gukumira ibyaha no kubirwanya (community Policing), uriya muturanye yahise ageza ayo makuru kuri Polisi, bituma nayo ibasha gukumira icyo cyaha mbere yuko kiba.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza Senior Superintendent (SSP) Innocent Semigabo aranenga kiriya gikorwa kibi akaba ashimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu gufatanya na Polisi kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

SSP Semigabo yakomeje asaba  abaturage ko bakomeza kurangwa n’uriya muco mwiza  wo gukorana n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora gutwara ubuzima bw’abantu no guhungabanya umutekano w’igihugu, kugira ngo habeho gukumira no gufata abanyabyaha n’abandi bagizi ba nabi.