Iyi nama yo kugira uruhare mu gufata neza ibikorwa remez,o Polisi y’u Rwanda irayigira abaturage nyuma y’uko hamwe na hamwe mu gihugu hagenda hagaragara ibikorwa bibi bya bamwe, byo kwangiza cyangwa kwiba bimwe mu bikorwa remezo nk’insinga z’amashanyarazi cyangwa impombo z’amazi.
Urugero twatanga ni urwo ku itariki ya 24 Mutarama 2014 mu karere ka Bugesera hafatiwe abagabo batatu bibye impombo z’amazi z’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, amazi isuku n’isukura (EWSA). Aba bagabo bafashwe ubwo bari bamaze gutaburura izo mpombo zireshya na metero eshanu z’uburebure mu itaka aho zari zitabye. Bafatiwe mu Murenge wa Rilima , akagari ka Nyabagendwa, mu karere ka Bugesera. Ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera Superintendent (SP) Donat Kinani avuga ko ubu bujura bwari bumaze iminsi, kuko hari n’abandi bafatiwe muri ibyo bikorwa bibi, bakaba ubu barashyikirijwe inzego z’ubutabera mu minsi ishize.
SP Donat Kinani yakomeje avuga ko atari mu Murenge wa Rilima gusa havuga ibi bikorwa bibi by’ubujura kuko no mu Murenge wa Juru naho hagaragayeyo ibyo bikorwa.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yavuze kandi ko ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri ako karere n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’I Burasirazuba bagiranye inama n’abaturage b’Umurenge wa Mayange n’indi Mirenge yavuzwe hejuru, hagamijwe kubakangurira kugira uruhare rugaragara mu kwirindira ibyo bikorwa remezo n’ibindi bafatanyije n’inzego z’umutekano, kuko aribyo shingiro ry’iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.
Kinyarwanda
English











