Ishami rishinzwe kurengera ibidukikije rya Polisi y’u Rwanda rirasaba abaturage hirya no hino mu gihugu kwirinda gukoresha amasashi ya pulasitiki atemewe gukoreshwa mu Rwanda kuko yangiza ibidukikije. Iri shami riratangaza kandi ko abayafatanywe bahabwa ibihano bitandukanye birimo no gutanga amafaranga y’amande. Ubu butumwa babuhawe nyuma y’uko ku itariki ya 10 Gicurasi, abantu 137 bo mu turere 24 mu gihugu bafatanwe amapaki 1744 y’amasashi agera ku biro hafi ibihumbi 2 bayakoresha mu bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu yagize ati:” ni igikorwa dusanzwe dukora cyo kugenzura ikoreshwa ry’aya masashi atemewe mu gihugu dufatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije-REMA nk’umufatanyabikorwa wacu mu kurengera ibidukikije”.
SP Semuhungu yakomeje avuga ko abafatanywe ayo masashi atemewe baciwe amafaranga y’amande hafi miliyoni 4 yose hamwe, bakaba barimo abayacuruza muri za butiki n’ahandi hirya no hino mu gihugu ndetse n’abayapfunyikamo bimwe mu bicuruzwa by’abaje kugura ibintu bimwe na bimwe nk’imigati, amasukari n’ibindi. Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufata abakoresha ayo masashi ya pulasitiki atemewe bisanzwe bikorwa kuko no mu mpera z’umwaka ushize byabereye hirya no hino mu gihugu ndetse bikaba bizakomeza gukorwa kuko ikoreshwa ryayo ryangiza ibidukikije.
Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku bihano bihabwa uwafatanywe amasashe ya pulasitiki ayakoresha cyangwa ayacuruza igira iti:” Abayobozi b’Inganda, ab’ibigo by’ubucuruzi cyangwa b’isosiyete y’umunyamigabane umwe bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo ikomeza igira iti:” Umuntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000). Umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).
Kinyarwanda
English











