Abaturarwanda basabwe kudatezuka ku ngamba n’amabwiriza byashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, babyibukijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe, mu kiganiro cyahuje abanyamakuru na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Uburezi , Dr. Uwamariya Valentine n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.
Tariki ya 29 Werurwe 2021 nibwo hasohotse amabwiriza mashya akomorera ingendo mu turere twa Bugesera, Gisagara na Nyanza. Hagiyeho kandi amabwiriza avuga ko abatuye mu turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe saa moya z’umugoroba igomba kujya igera abatuye muri utu turere bageze aho bataha. Mu gihe ahandi mu gihugu hose hasigaye isaha ntarengwa y'ingendo ari saa tatu z'ijoro zigasubukurwa saa kumi za mu gitondo (04:00).
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ntizigomba kurenza 50% by’umubare w’abagenzi zagenewe. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza. Buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburanwa. 50% by’abacuruzi bo mu masoko no mu maduka nibo bemerewe gukora kandi bagafunga saa mbiri z’ijoro (20:00)
Insengero zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo. Umubare w’abitabira ikiriyo icyarimwe n’abantu 10 naho imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20. izindi ngamba zose zirakomeza kubahirizwa uko zari zisanzwe.
Mu kiganiro cyahuje abayobozi batandukanye n’abanyamakuru Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel yavuze ko icyo abantu basabwa ari ugukomeza gukurikiza ingamba n’amabwiriza bishyirwaho kuko Covid-19 igihari. Yavuze ko abantu bamwe bakomeje kugaragaza intege nke zo kwirinda iki cyorezo, avuga ko amasomo twavanye mu mwaka ushize wa 2020 yakagombye kutubera urugero tugakomeza guhashya iki cyorezo kugeza nibura abaturage 60% bahawe urukingo.
Yagize ati “ Hari abantu bakomeje kugaragaza intege nkeya mu kwirinda COVID-19, nyamara umwaka ushize twawigiyemo amasomo menshi, ntabwo dukwiye gucika intege kuko turimo turagana aheza, kwirinda iki cyorezo nta kiguzi bisaba, ni ukwambara agapfukamunwa neza nk’uko amabwiriza abisaba, gukaraba intoki, guhana intera no kwirinda ibikorwa bibujiwe. Uzubahiriza ibyo byose azaba yirinze, arinze umuryango we n’abandi tugategereza igihe urukingo ruzagera kuri bose.”
Dr Ngamije yavuze ko abantu bahawe urukingo rwa mbere mu ntangiriro z’ukwezi gutaha bazahabwa urundi, yibutsa ko abaruhawe bafite imyirondoro yabo bazagenda bahabwa ubutumwa bugufi bw’aho bazaza gufatira urwa kabiri mu rwego rwo kwirinda umuvundo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabaza Jean Marie Vianney yashimiye abanyamakuru uburyo badahwema kugeza no gutangariza abaturage amakuru agezweho cyane cyane ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19. Yashimiye inzego z’ibanze n’iz’ubuzima, inzego z’umutekano ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga n’ubushake bagaragaza mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi. Yibukije abakirisitu kwizihiza Pasika ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, birinda gutumira abantu mu rugo kuko kubatumira ari ugutumira COVID-19.
Yagize ati “Icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Mata azaba ari umunsi mukuru wa Pasika, turasaba abakirisitu bose bizihiza uyu munsi kuzawizihiza bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Igitaramo cya Pasika cyajyaga kiba kuwa Gatandatu gitegura Pasika nta kizaba abantu bazagikurikirana mu ngo zabo ku ma radio na Televiziyo.“
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamaliya Valentine yibukije abaturarwanda ko ikiruhuko k’igihembwe cya kabiri kigeze, tariki ya 31 Werurwe bamwe mu banyeshuri bazatangira kugera mu miryango yabo. Yibutsa ababyeyi ko abana bataje mu birori cyangwa mu y’indi myidagaduro ko ahubwo baje kuruhukira mu rugo.
Ati “Ababyeyi turabibutsa ko abana bataje ngo bajye kwizihiza iminsi mikuru ya Pasika no mu bindi birori binyuranye. Turabasaba gukomeza gukangurira abana kwirinda COVID-19 birinda igendo zitari ngombwa n’ibindi bibahuza n’abantu benshi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko hashize umwaka turi mu rugamba rwo ku rwanya icyorezo cya koronavirusi. Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’inzego zitandukanye za Leta mu gukurikirana uburyo amabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirirakwira ry'iki cyorezo yubahirizwa. Polisi ishimira abaturarwanda benshi bakomeje kuba intagarugero bakurikiza amabwiriza kandi abakirangwa n'imyitwarire idahwitse igira uruhare mu gukwirakwiza iki cyorezo nabo bakwiye kuyikosora.
Yagize ati “Muri ibi bihe aho amabwiriza yo kwirinda koronavirusi yorohejwe kugira ngo abantu babashe gukora ibikorwa bibateza imbere, Polisi ikomeje kubona abantu bategura ibirori bitandukanye. Urugero: muri iki gitondo Polisi yerekanye itsinda ry’abantu 39, barimo umuririmbyi witwa Mugwaneza Lambert uzwi ku izina rya Social Mula n’abanyamakuru babiri (2) ba Isibo TV barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco KABERA.
CP Kabera yakomeje avuga hari n’abantu bategura ubukwe burengeje umubare wemewe w’abantu bagendeye ko aho bwakorewe ari hanini. Resitora zirimo abantu barenza umubare wemewe bakurikiye inyungu batitaye k'ubuzima bw'abantu. Insengero zemerewe gukora ariko zirenza umubare cyangwa rimwe na rimwe ugasanga abantu bakoze amatsinda.
Imibare igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize , mu mujyi wa Kigali no mu Ntara, hagaragaye abantu bagenda n’amaguru bica amabwiriza atandukanye bagera 74,650, Imodoka zafashwe kubera abazitwaye barenze ku mabwiriza ni 816, Moto zafashwe kubera abazitwaye barenze ku mabwiriza zingana na 570 n’amagare yafashwe ni 136. Muri ibi byumweru bibiri kandi umubare w'utubari twafunguye bitemewe tugacuruza inzoga mu gihugu hose ni 355, naho umubare w'abantu bafatiwe muri utu tubari bagacibwa n'amande n'inzego zibishinzwe ni 2, 996. Naho umubare w'ibindi bikorwa by'ubucuruzi byafunzwe ni Hoteli enye (04) na Resitora 60.
Kinyarwanda
English










