Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage barakangurirwa kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu ndetse bakareka kukivana aho kiri

Birashoboka ko hariho abantu banyuranye ndetse benshi badafite ubumenyi ku bwoko bw’ibisasu batanazi uko bisa ariko na none biranashoboka ko babibona mu gihe bari mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ubuhinzi, ubworozi, ubucukuzi, ubwubatsi ndetse n’ibindi.

Ni muri urwo rwego rero, Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu, kugifataho,kukivana aho kiri,kugikinisha ndetse no kugikoresha ku buryo ubwo aribwo bwose dore ko bamwe bashobora no kubyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Ubu butumwa buje bukurikira amakuru yatanzwe n’abaturage yerekeranye n’ibisasu bibiri bya gerenade byari ahantu hakorerwa imirimo ya buri munsi bityo inzego zibishinzwe zihagera vuba zibikuraho bijyanwa ahabugenewe.

Ibyo byabaye tariki ya 26 Nzeri, aho uwitwa Niyonzima Ephrem w’imyaka 60 wo mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama yabonye ikintu kidasanzwe mu busitani bwe maze ahita abimenyesha inzego z’umutekano, zihageze zisanga ari gerenade. No mu karere ka  Rutsiro, ku itariki yavuzwe hejuru, umugabo witwa Bazimaziki Augustin utuye mu murenge wa Gihango,  nawe yabonye gerenade mu ishyamba rya Leta maze abimenyesha inzego z’umutekano ziyikuraho.

Inspector of Police (IP) Theobald Kanamugire arashimira abaturage bakurikiza inama zo  kwirinda ibisasu, ibi bikaba bituma hirindwa ingaruka zifitanye isano nabyo harimo gukomereka,kumugara ndetse no kubura ubuzima kuri bamwe bakibikinisha, bavuga ko batoraguye imari nk’uko byagiye bigaragara hamwe na hamwe.

IP Theobald Kanamugire aragira abantu  inama yo gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano zibegereye igihe babonye ibyo bakeka byose ko ari ibisasu cyangwa badasobanukiwe. Ibyo bikaba byafasha kwirinda ikibazo byateza, kandi bakirinda kohereza abana bonyine ahantu hatizewe kugirango batabikinisha bikabagirira nabi.