Ubu butumwa bwo kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no guca ukubiri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi butemewe hano mu gihugu, butangwa na Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu ndetse bukagezwa ku baturage mu gihe habayeho ibikorwa bimwe na bimwe abaturage bahuriramo na Polisi, nko mu nama zitandukanye, mu gihe cy’umuganda n’ahandi.
Abanga kumva inama bagirwa zo kwitandukanya n’ibi bikorwa bitemewe usanga abenshi ari abagabo ariko nanone hari aho usanga n’abagore bagaragara muri ibi bikorwa bigayitse.
Urugero twatanga ni urw’umugore w’imyaka 42 wo mu karere ka Rulindo wafatanwe ibiyobyabwenge bya kanyanga litiro 15 ndetse n’urumogi udupfunyika 2,277. Uyu mugore kandi yanafatanwe inzoga ya shifu waragi amapaki 74. Si ibyo gusa kuko ubwo yafatirwaga iwe mu rugo, yari afite amabuye y’agaciro ya gasegereti ibiro 74 ndetse n’amapaki 6 y’amasashi atemewe ya palasitiki; ubu bucuruzi yakoraga bw’ibi bimaze kuvugwa bukaba butemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Superintendent (CSP) Francis Gahima arahamagarira abaturage kwirinda gushakira inyungu mu bintu bishobora kubateza ibibazo bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo.
Yakomeje avuga ko nta nyungu yo kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge kuko iyo bafashwe bafungwa bityo hakabaho ingaruka zitandukanye haba ku buzima bwabo, bityo n’imiryango yabo ikahababarira.
CSP Francis Gahima yavuze kandi ko n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko Polisi itazahwema kuburwanya no gufata abakora ibyo bikorwa kuko bigira ingaruka mbi ku itarambere ry’igihugu.
Uyu mugore aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itatu nk’uko bikubiye mu ngingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.