Polisi mu karere ka Bugesera irakangurira abaturage kwirinda ibikorwa n’ubucuruzi bwangiza ibidukikije birimo ubucuruzi bw’ibiti bya kaburuka bikunze gucuruzwa.
Ibi Polisi ikaba yabitangaje nyuma yuko tariki ya 2 Ukwakira, yafatanye umuturage ibiti by’umushikiri bingana n’ibiro 800. Uyu muturage witwa Twambaziyumva Antoine yafatanywe ibyo biti iwe mu rugo mu murenge wa Shara muri ako karere.
Na none uwitwa Celestin Kalisa w’imyaka 51 wo mu murenge wa Ngenda ,akagari Ngenda yafatanywe ibiro 455 bya kabaruka mu mugezi wa akagera abipakiye mu bwato.
Ubu Kalisa akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mugihe iperereza rigikomeje.
Superintendent Victa Vandama, uyobora Polisi muri karere akaba asaba abaturage kujya batanga amakuru, kugirango abanyabyaha nkaba batabwe muri yombi.
Yagize ati,“Kwangiza ibidukikije n’icyaha kandi gihanwa n’amategeko”. Yasobanuye kandi ko kwangiza ibidukikije bigira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibinyabuzima bindi ndetse no ku kirere.
Superintendent Vandama akaba yarasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru kugihe igihe babonye icyintu cyose cyahungabanya umutekano aho batuye.
Yibukije abaturage kandi ko nta muntu wemerewe gutema ibiti atabifitiye uruhushya rwatanzwe n’ubuyobozi.
Kinyarwanda
English











