Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage barakangurirwa kuba maso kugira ngo badahabwa amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kugira ngo badahabwa amafaranga y’amiganano no gutangira amakuru ku gihe ku muntu bakeka ko yaba ayakora cyangwa ayasakaza.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya Bizimungu Issa, wafatanywe inoti z’amafaganga y’u Rwanda cumi n’indwi za bitanu z’inyiganano, ku ya 19 Gashyantare.

Byamenyekanye ari uko umucuruzi yahaye imwe muri izo noti ahaye Polisi aya makuru maze ihita imufata.

Bizimungu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi yagize ati: "Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gufata abakora n’abasakaza amafaranga y’amiganano, ariko uruhare rw’abaturage mu kurwanya iki cyaha rurakenewe, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe ku babikora".

Yagiriye abacuruzi inama yo kugura ibyuma bitahura amafaranga y’amahimbano kugira ngo birinde kuribwa utwabo.

SP Mbabazi  yagize ati: "Amafaranga y’amiganano ateza igihombo. Kuyatahurisha amaso biragoye. Hari ibikoresho byinshi bishobora kwifashishwa mu kuyatahura ku buryo bworoshye".

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafatanye  abantu batatu miriyoni n’ibihumbi magana atatu y’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

SP Mbabazi yagize ati,"Iyiganwa ry’amafaranga ntiriratera intera ndende mu Rwanda, ariko n’iyo yaba make, agira ingaruka mbi ku bukungu niyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya".

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwizamu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.